BBC na VOA byahagaritswe burundu kongera kuvugira ku butaba bw’u Burundi

Radio BBC y’Abongereza n’iy’ijwi rya Amerika (VOA) zambuwe uruhushya rwo gukorera mu Burundi mu buryo bwa burundu ndetse Umurundi uwo ariwe wese cyangwa undi Munyamahanga babuzwa gukorana na yo ari ku butaka bw’iki gihugu nubwo abantu banyuranye bagaragaje ko iki ari icyemezo kibangamiye uburenganzira bwa muntu bwo kubona amakuru.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa gatanu na Minisitiri ushinzwe itumanaho
n’itangazamakuru mu Burundi (Conseil National de la Communication, CNC), Nestor Bankumukunzi.

Agendeye ku ngingo z’amategeko n’amabwiriza binyuranye bigenga itangazamakuru mu Burundi n’Itegeko Nshinga ryaho, Minisitiri Bankumukunzi yavuze ko BBC yari yahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu kuva tariki 4 Gicurasi 2018, ariko tariki 11 Gicurasi 2018 yandika ibaruwa yemera ko ikiganiro umutumirwa w’icyumweru yatambukije kigatuma ihagarikwa kitubahirije amabwiriza y’umwuga.

Minisitiri Bankumukunzi avuga ko batitaye ku kuba BBC yaremeye kwisubiraho kugira ngo iryo kosa ntirizongere, nyuma igatambutsa filimi mbarankuru yerekana ubwicanyi bivugwa ko bukorwa n’inzego z’iperereza z’u Burundi, we yavuze ko ari ibihimbano “montage” kandi bidafite ukuri.

Akavuga ko iyi filimi nta bunyamwuga buyirimo, ndetse agashinja BBC kudakurikiza amategeko, Minisitiri ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi yavuze ko BBC yambuwe ibyangombwa byo gukorera muri icyo gihugu.

Ati “Icyangombwa cyo gukoresha ibiro bya BBC iracyambuwe. Nta munyamakuru w’Umurundi cyangwa Umunyamahanga uri i Burundi wemerewe gutambutsa icyo ari cyo cyose gisa n’inkuru yaba iyanditse cyangwa iy’amajwi kuri BBC.”

Yavuze ko iki kemezo gitangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019.

BBC ngo ntizongera kumvikana mu Burundi ku mirongo ya FM ndetse ngo Abarundi basabwe kutumva amakuru yayo no kudaha amakuru igitangazamakuru cya BBC.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga banenze ikemezo cya Leta y’u Burundi bavuga ko kibangamiye uburenganzira bwa muntu bwo guhabwa amakuru. Ndetse bamwe bavuga ko gishingiye ku kwanga kunengwa k’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Mu 2009 Leta y’u Rwanda yafunze by’agateganyo ibiganiro bya Radio BBC Gahuza kuri FM mu Rwanda ishinja ikiganiro cyayo Imvo n’Imvano guha ijambo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yarafunguwe, mu mpera za 2014 BBC Gahuza yongeye gufungwa kuri FM mu Rwanda,kugeza ubu, kubera filimi mbarankuru y’umunyamakuru Jane Corbin yise “Rwanda, untold story”.

PNG - 79.4 kb
Ibi bije nyuma yuko BBC yari yahagaritswe by’agateganyo mu Burundi kuva tariki 4 Gicurasi 2018 mu gihe cy’amezi atandatu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo