Aubameyang wa Arsenal yise umwana w’ingagi igitego

Mu gikorwa cya 16 cyo kwita amazina abana b’ingagi cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus, Kapiteni wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w’ingagi Igitego’.

Umwana w’ingagi wavutse muri iki gihe cya Coronavirus umwe mu bazirinda yamwise "Amabwiriza", avuga ko abazisura n’abantu muri rusange bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa kane tariki 24/09 ku munsi mpuzamahanga wahariwe ingagi, ari nawo umushakashatsi Diana Fossey yashinzeho ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi kizwi nka Kalisoke mu birunga mu Rwanda.

Abakurikirana ubuzima bw’ingagi bakanazirinda, abaherekeza abakerarugendo, n’abazivura ni bamwe mu bahaye amazina abana 24 b’ingagi bo mu miryango 12 nk’uko byatangajwe biri kuba.

Abo bana b’ingagi bavutse hagati y’ukwezi kwa Gatanu umwaka ushize n’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Icyenda muri bo ni igitsina gore naho 15 ni igitsina gabo.

Ingagi zikunze kuba ku ruhande rw’u Rwanda habarurwa izigera kuri 360 ziba mu miryango 21, zose hamwe mu misozi y’ibirunga iri hagati y’u Rwanda, DR Congo na Uganda zirarenga 1,000.

Zirimo kandi iz’abaye ingimbi zikava mu miryango, ubu ziri kugerageza gushinga imiryango yazo nk’uko abazishinzwe babitangaje.

Amwe mu mazina zahawe:

- Amabwiriza - yavutse muri iki gihe cya Coronavirus
- Nyiramajyambere - yavutse mu kwezi kwa Kabiri, yaryiswe na Pélagie Mutuyimana ukurikirana imiryango y’ingangi
- Amarembo -
- Nkomezamihigo - yavutse mu kwa Gatandatu uyu mwaka
- Kazeneza - ni imfura mu muryango mushya w’ingagi umaze umwaka umwe
- Uwacu -
- Umuyobozi - yiswe atyo mu kuzirikana umuhate w’abayobora u Rwanda mu kurinda ingagi
- Umuganga - yaryiswe na Dr Antoine Mudakikwa wahoze ari umuganga w’ingagi
- Impinduka - yahawe iryo zina kuko umuryango ivukamo wavuye mu ngagi zitamenyereye abantu ukinjira mu ngagi zisurwa n’abantu, ukamenyera vuba

Kuva mu 2005, ingagi zirenga 300 zimaze guhabwa amazina, igikorwa bavuga ko kigamije gukurikirana ubuzima bwazo no kuzirinda.


Umwe mu bana b’ingagi bahawe amazina

Abakinnyi batatu ba Arsenal, ikipe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, ni bo bari abatumirwa badasanzwe bo kwita amazina aba bana b’ingagi.

Umukinnyi wa Arsenal Hector Bellerin umwana w’ingagi yamwise ’Iriza’, umunyezamu Bernd Leno wa Arsenal we yamwise ’Myugariro’, avuga ko anifuza kuzamusura.

Naho Emerick Aubameyang kapiteni wa Arsenal umaze kuyitsindira ibitego 72 mu marushanwa yose, yise umwana w’ingagi ’Igitego’, avuga ko "twese dukwiye guhuza intego yo kurengera ibidukikije".

Abarinda za pariki bo muri DR Congo, Zambia na Bénin bagaragaye mu mashusho bavuga ko bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda mu gikorwa nk’iki cyo kurengera inyamaswa.


Umwe mu bana b’ingagi bo mu muryango Agashya wavutse mu kwezi kwa cyenda 2019 wahawe izina muri uyu muhango


Abakinnyi batatu ba Arsenal bise amazina abana 3 b’ingagi

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo