Asinah ntiyemeranya na RiderMan umushinja kumusenyera urugo

Umuhanzikazi Asinah Erra wamamaye ubwo yakundanaga na Riderman nyuma bakaza gutandukana mu buryo n’ubu butavugwaho rumwe, avuga ko atemeranya n’uyu muhanzi umushinja gushaka kumusenyera urugo.

Umuraperi Riderman wakundanaga na Asinah ariko akaza gukora ubukwe na Agasaro Nadia mu buryo butunguranye, aherutse gushinja Asinah gushaka kumusenyera urugo mu gihe we avuga ko Riderman ashobora kuba atiyizeye.

Mu kiganiro Riderman yagiranye na Radio Rwanda mu minsi ishize, yavuze ko atajya ashimishwa no kumva Asinah amuvugaho mu itangazamakuru ngo kuko biba bimeze nko gushaka gusenya urugo rwe

Riderman na Agasaro Nadia bakoze ubukwe mu 2015, ubukwe bwe bwatunguye benshi bari baziko uyu muhanzi akundana na Asinah bari bamaranye imyaka umunani.

Kugeza ubu nta mpamvu izwi yo gutandukana kwabo ariko inkuru zabo na n’uyu munsi ntizishira mu itangazamakuru dore ko baheruka kuvugwa Asinah avuga ko yakoranye indirimbo na Riderman izasohoka mu minsi ya vuba.

Riderman aganira na Radio Rwanda yavuze ko izo nkuru zose zirirwa zimuvugwaho we na Asinah iyo atashye abibwira umugore we mu rwego rwo gucubya uburakari bishobora kumutera harimo no kwirinda kuba byabasenyera.

Asinah avuga ko gusenya gurugo rw’umuntu bitabaho ahubwo ngo nibo ubwabo barwisenyera.

Ati “Ni gute umuntu yagusenyera? Abantu bafata umwanzuro wo kubana baba bahuje mu buryo bukomeye. Ntiwavuga ngo kanaka ashaka kugusenyera urugo ahubwo byerekana ko uba utiyizeye ahanini wenda bitewe n’ibikorwa byawe cyangwa ibindi.”

Avuga ko n’undi wese wavuga ko ari gusenya urugo rw’abandi yamunenga. Ati “simba mu rugo rwa Riderman ku buryo narusenya, kandi sinanabikora kuko singiye kuhahinga kuko nta nicyo byamarira ikindi ni uko nizerako ntawapfa gusenyera undi.”

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo