Asinah na Bruce Melody barakizwa na mbuga!

Umuhanzikazi Asinah Erra yariye karungu yibutsa Bruce Melody ko ashobora kumubona mu yindi sura nyuma yo kumenya ko yasibye ijwi rye mu ndirimbo bakoranye.

Mu minsi ishize ni bwo Assinah na Bruce bari bahararanye ndetse aba bombi bafashe urugendo berekeza mu gihugu cya Tanzania, uru rugendo ni Assihan wari uyoboye Bruce yamwitwaje nk’umusemuzi no kumufasha guhura n’abagira icyo bafasha Bruce kumenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu.

Aba bombi ubucuti bwaho ntibwarangiye mu ngendo bakoze bari kumwe, bahise banakorana umushinga w’indirimbo gusa ngo Bruce yaje guca inyuma Assinah asaba uwakoze iyi ndirimbo ko yakuramo amajwi y’uyu mukobwa.

Ni indirimbo yakozwe na Runtinz Badder wo muri Nigeria ari na we wahishuriye Asinah ko amajwi ye muri iyi ndirimbo yasabwe kuyasiba.

Nyuma yuko Asinah amenye aya makuru ko ijwi rye ryasibwe muri iyi ndirimbo yakoranye na Melody, ubu ntibavuga rumwe hagati ya bo haraca uwambaye!

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Asinah yashyizeho amagambo yihanangiriza Bruce Melody amubwira ko niyibeshya agasibamo ijwi rye azahita ubona ikibi kimurimo.

Yagize ati "Sindimo gusobanukirwa ikibazo aba bahanzi bafite, kuki mufata umwanya wanyu tukajya muri studio tugakora indirimo igihe cyo kuyisohora mukankuramo? Icyitonderwa… Wowe Bruce Melody niwibeshya ugakuramo amajwi yanjye mu ndirimbo dufitanye uzabona ikibi kiri muri njye.”

Asinah yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari indirimbo ye yayishyuye kugira ngo ayigemo, bityo ko niba ashaka kumukuramo agomba kumusibuza ibyo yayitanzeho byose.

Bivugwa ko amashusho y’iyi ndirimbo Bruce Melody yayafatiye muri Tanzania muri Nzeri 2019 ubwo yari yajyanye na Asinah ariko akaza kumwibeta agakora aya mashusho wenyine undi atabizi.


Ubwo bari muri Studio bakora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi


Bruce Melody na Asinah bari bahararanye ariko ubu hagati yabo haraca uwambaye

Uyu munyamerika ari guteka ibintu bidasanzwe byaryoheye benshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo