Arijujutira uburyo yimwa akazi kubera uburebure bwe n’inkumi ntizimwikoze

Isi ni ntamunoza ariko burya n’abantu ni ba ntamunoza! Iyo wisanze uri mugufi, abantu ntimuvuga rumwe n’iyo ubaye muremure cyane, bamwe ntibakwikoza.

Ibi nibyo byabaye kuri Oladimeji wo mu gihugu cya Nigeria aho uburebure bwe bugenderwaho na bamwe bamwima akazi ndetse n’inkumi ntizimwikoze kubera indeshyo ye.

Uyu musore bivugwa ko ari we muremure mu gihugu cyose, yari yarabuze umukobwa/inkumi yamwikoza kubera uburebure bwe bukabije.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Nation Oladimeji ati "Bamwe mu bakobwa ntibanyikozaga kubera uburebure bwange, ibi byatumye kubona uwo tubana bingora cyane".

Biravugwa ko Oladimeji wagize imyaka 44 y’amavuko akiri wenyine, afite metero zirindwi zirenga (7.4m) z’uburebure nkuko Pulse dukesha iyi nkuru babivuga.

Ntiyacitse intege yakomeje gushakisha, kubw’amahirwe aza kubona umukobwa umwemera ari we bitegura kuzarushingana.

Uyu wemeye uyu musore ngo yari umwe mu bafana be nkuko abivuga, ati "Yari umwe mu bafana bange. Yaje ansanga arambwira ngo ashaka ko tuba inshuti nange mfatiraho musaba ko twazabana, arabyemera, turategura kubana vuba".

Uburebure bwe na we nyiri ubwite bwamubereye ikibazo kuko iyo agiye nko kugura inkweto yambara bimugora kuzibona muri Nigeria kuko bisaba iz’ibice 50 birenga.

Kubw’ubu burebure kandi, ntashobora kwicara mu modoka zisanzwe, ati "Mu myaka ishize nari mfite imodoka ariko kuyicaramo ngo nyitware byamberaga ikibazo".

Oladimeji avuga ko hari abakoresha bamwe na bamwe bagiye buririra ku burebure na we yisanganye, bakamwima akazi kandi anafite ibyangombwa nk’iby’abandi (Diplome).

Ati "Nigeze kubona amasezerano y’imyaka ibiri gusa mu kazi ka Leta ya Lagos kuko byari bigoye kubona akandi kandi mfite n’ibisabwa. Bansubizaga inyuma kubera uburebure bwange, gusa ubu ndi muri Business yo gucuruza kandi abakiriya bange baramfasha cyane.Nkora kandi by’imideli n’imyidagaduro".

Izi ngorane zose zatumye ubuzima bwa Oladimeji busharira gusa akanenga na Leta ya Nigeria kutabyaza umusaruro uburebure bwe bw’umwihariko ahubwo nayo ikamubera nk’abandi bose bagiye bamwinenaguza.

Ati "Nta n’umwe. Rimwe nasuye ikigo cy’ubukerarugendo cya Leta ya Lagos, bansezeranya kungira Ambasaderi w’ikigo cyabo, ariko bari hafi ubishyira mu bikorwa. Leta igenda biguruntege mu kwita ku bintu bidasanzwe. Niba ndi muremure muri Miliyoni 200 z’abaturage, nakabaye meze neza kandi nitaweho".




@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mutabazi jean Bosco Kuya 27-06-2019

Your news is good but how you post your snaps is professionless
thx.

Denis Kuya 27-06-2019

Ariko mwagiye mwirinda kuba abakomoka kuri semuhanuka ntan’isoni ngo 7m kokobyibuze atari 3 m muzashake ibindi mukora ntimukifatire abantu

Muvandimwe Kuya 27-06-2019

Ibyo se bibaho?cyangwa m7 ntuzizi!

Denis Kuya 27-06-2019

Ariko mwagiye mwirinda kuba abakomoka kuri semuhanuka ntan’isoni ngo 7m kokobyibuze atari 3 m muzashake ibindi mukora ntimukifatire abantu

Denis Kuya 27-06-2019

Ariko mwagiye mwirinda kuba abakomoka kuri semuhanuka ntan’isoni ngo 7m kokobyibuze atari 3 m muzashake ibindi mukora ntimukifatire abantu