Ariana Grande yacurangiye i Manchester aho ubushize yarusimbukiye

Uyu muhanzi yabwiye abafana be ko arenzwe n’ibyishimo kubera uko yakiriwe i Manchester ku nshuro ya mbere nyuma y’uko mu 2017 igitaramo yarimo ahakorera kibayemo iterabwoba.

Mu gitaramo yahakoreye ejo ku cyumweru, abapolisi bitwaje imbunda bari benshi barinze aho cyabereye, icyo aheruka gukorera kuri Manchester Arena abantu 22 bahasize ubuzima mu gitero cy’iterabwoba.

Ariana Grande yagize ati: "Manchester ifite umwanya udasanzwe mu mutima wanjye".

Yabwiye imbaga yari yitabiriye ko afite byinshi byo kubabwira ariko yarenzwe n’ibyishimo kandi afite igishyika.

Uyu muhanzi wo muri Amerika yahereye ku ndirimbo yasohoye bwa mbere nyuma y’igitero cya 2017 - nawe yarokotse - yise ’No Tears Left To Cry’. Ryari ijoro ry’amarangamutima kuri we n’abafana be.

Mason Thomas w’imyaka 20 wo muri uyu mujyi, yari ari kuri Manchester Arena mu 2017, n’iri joro yari yaje. Yagize ati: "Ni amarira menshi, n’ibyishimo byinshi".

Thomas avuga ko Ariana Grande yarimo arira ubwo yaririmbaga indirimbo ’No Tears Left To Cry’. Ati: "Ariko arakomeye cyane. Yari yaje ku bwacu, yari yaje kubw’aba LGBT, yari yaje kubwa Manchester".

Molly Baigent w’imyaka 20, nawe yari ahari mu 2017, n’ubu yari yagarutse muri iki gitaramo cyo gushyigikira abantu b’amahitamo anyuranye mu mibonano mpuzabitsina (LGBT).

Molly avuga ko yari ku murongo w’imbere atera hejuru cyane ashyigikiye Ariana "kugira ngo yumve ko akunzwe rwose".


Yabwiye abafana ko yarenzwe n’ibyishimo kubera uko bamwakiriye

Undi witwa Sadie Scorah w’imyaka 28 wari muri iki gitaramo cyo ku cyumweru, yavuze ko byari bihebuje kubona Ariana Grande agira ubutwari bwo kugaruka aho yarokokeye akaharirimbira nanone.

Madamazera Sadie ati: "Urebye uko yaririmbye yitanze wese n’uburyo abantu bamusubizaga…byari nk’aho uyu ari umukobwa w’uyu mujyi, byari byiza kubona agaruka".

Ariana Grande hambere yatangaje ko yagize ibibazo byo mu mutwe kubera ibyamubayeho i Manchester.

Igitaramo cyo kuri iki cyumweru ntabwo yagikoreye muri Manchester Arena, yagikoreye mu kibuga kidasakaye kiri hafi ya ’parikingi’ itadikoreshwa ya gari ya moshi mu mujyi hagati.


Abakunzi ba muzika ye bishimiye cyane kugaruka kwe i Manchaster





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo