Ari mu gahinda kuko ’Boeing’ yashyinguye se we adahari

Amezi umunani nyuma y’impanuka ya Boeing 737 Max yari itwaye na Joseph Waithaka, se wa Zipporah Kuria, aho indege yaguye ku wa Kane hashyinguwe ibisigazwa by’imibiri byabonetse ariko ntihamenyekane abo ari bo. Kuria ababazwa no kuba atari ahari.

Abategetsi muri Boeing no muri Ethiopian Airlines bivugwa ko bitabiriye umuhango wo gushyingura abo bantu, gusa kuko byamenyeshejwe vuba Kuria n’abandi babuze ababo ntibabashije kwitabira.

Abantu batatu babuze ababo muri iriya mpanuka babwiye itangazamakuru ko bamenyeshejwe iby’uyu muhango mu minsi micye ishize. Byatumye abantu babiri bo mu miryango y’abantu 157 ari bo babasha kuhagera.

"Ntibyumvikana. Byatumye numva ari nk’aho Boeing na Ethiopian Airlines bashyinguye data njyewe ntahari".

Jackson Musoni, Umunyarwanda waguye mu mpanuka y’iyi ndege umuryango we wabwiye BBC ko bashyikirijwe ibisigazwa byabonetse ku mubiri we nyuma yo gupima ADN ku mubyeyi we uba mu Rwanda.

Impanuka yabereye mu gice cy’icyaro mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Addis Ababa, umurwa mukuru wa Ethiopia.

Indege yaguye munsi y’umusozi ahantu kugeza ubu hakiri ibice by’iyi ndege n’ibice bimwe by’imibiri y’abapfuye.

Imiryango y’ababuriye ababo muri iyi ndege ivuga ko yashenguwe n’agahinda ubwo yageraga aho impanuka yabereye mu kwezi gushize igasanga imvura yaraguye izamura amagufa ya bamwe mu bapfuye.

Iyi mpanuka yabaye mu kwezi kwa Gatatu ubwo iyi indege yari ivuye i Addis Ababa igana i Nairobi ikagira ikibazo cya tekiniki igahanuka hashize iminota itandatu, abari bayirimo bose nta warokotse.

Boeing ntiyemeye kugira icyo ibwira itangazamakuru kuri iki kibazo gusa mu itangazo yasohoye, yavuze ko ikomeza kwihanganisha ababuze ababo kandi ishishikajwe no gukomeza gufasha abasigaye".

Zipporah Kuria avuga ko bimushengura umutima kuba atarabashije kugera aho bashyinguye aba bantu akeka ko barimo se.


Ibisigazwa by’imibiri byashyinguwe ku wa Kane


Abantu 157 bari muri iyi ndege ya Ethiopian Airlines ntawarokotse


Zipporah Kuria wo muri Kenya avuga ko ibyabaye biteye agahinda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo