Arashinja Trump kumwifashisha ayobya rubanda mu kwiyamamaza

Dr Anthony Fauci ukuriye ikigo cy’Amerika cyo kurwanya indwara zandura (National Institute of Allergy and Infectious Diseases) yavuze ko agace ka Videwo kamugaragaza mu bikorwa bya Perezida Donald Trump byo kwiyamamaza kayobya rubanda.

Ako gace ka Videwo kagaragaza Dr Fauci avuga ko "atibwira ko hari undi uwo ari we wese washoboraga gukora ibirenzeho" mu kurwanya Covid-19.

Gakoreshwa muri uko kwiyamamaza kwa Perezida Trump ari nkaho Dr Fauci yari arimo kuvuga kuri Bwana Trump.

Ariko, Dr Fauci yavuze ko ahubwo yari arimo kwivuga we ubwe na bagenzi be bakorana mu rwego rw’ubuvuzi.

Uyu muhanga mu ndwara zandura, mbere yagiye ashyamirana na Bwana Trump ku bijyanye no kurwanya iki cyorezo.

Mu itangazo yoherereje ibiro ntaramakuru AFP, Bwana Fauci w’imyaka 79 yagize ati:

"Mu myaka yanjye igera hafi kuri 50 nkorera rubanda, nta na rimwe nigeze nshyigikira ku mugaragaro umukandida muri politike".

Yongeyeho ati "Amagambo yanyitiriwe nta ruhushya mbisabiwe agakoreshwa mu kwamamaza kw’ishyaka ry’abarepubulikani yakuwe mu mvugiro [context] yayo mu itangazo rigari natangaje mu mezi ashize mvuga ku bikorwa by’abakozi ba leta bo mu rwego rw’ubuvuzi".

Ako gace ka videwo k’amasegonda 30 ko kwamamaza kavuga ko "Perezida Trump arimo koroherwa coronavirus, cyo kimwe nuko bimeze kuri Amerika [nk’igihugu]".

Nuko hagahita hakinwa ako gace ka videwo ka Dr Fauci.

Ariko, mu kiganiro ako gace kakuwemo Dr Fauci yari yagiranye na televiziyo Fox News mu kwezi kwa Gatatu, yagize ati "Maze igihe nkoresha hafi igihe cyanjye cyose kuri ibi. Mba ndi muri White House hafi buri munsi nkorana n’itsinda [ryaho ryo kurwanya Coronavirus]. Ni buri munsi. Rero, sinibwira ko hari ubundi buryo bushoboka umuntu uwo ari we wese yakora ibirenzeho".

Trump yasubije iki?

Mu gusubiza, Tim Murtaugh, umuvugizi w’ibikorwa byo kwamamaza Trump, yagize ati "Aya ni amagambo bwite ya Dr Fauci. Videwo yavuye mu kiganiro cyo kuri televiziyo itangaza mu gihugu aho Dr Fauci yari arimo gushimagiza akazi gakorwa n’ubutegetsi bwa Trump. Amagambo yavuzwe ni ukuri, kandi ava mu kanwa ka Dr Fauci".

Perezida Trump na we yashigikiye ikoreshwa ry’ako gace ka videwo, yandika kuri Twitter ati "Rwose ni amagambo bwite ya Dr Fauci. Twakoze akazi k’’igitangaza’, nkuko ba guverineri bamwe babivuga".

Ibi bibaye hashize iminsi Dr Fauci anenze ibiro bya White House kubera gukoresha inama mu kwezi gushize yitabiriwe n’imbaga, ikaba ivugwa ko ifitanye isano n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye bamwe mu bakora muri ibyo biro.

Iyo nama yo ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa Cyenda mu busitani bwa Rose Garden bwo muri White House, yari iyo kugaragaza ku mugaragaro uwo Perezida Trump yagennye nk’umwe mu bagize urukiko rw’ikirenga.

Dr Fauci yavuze ko yabaye "igikorwa cyo gukwirakwiza cyane" coronavirus. Abantu batari munsi ya 11 mu bitabiriye iyo nama babasanzemo Covid-19.

Bwana Trump na we bamusanzemo iyo virusi ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa cumi, ashyirwa mu bitaro mu gihe cy’iminsi itatu.


Iyo Videwo isa nk’igaragaza Dr Fauci avuga kuri Perezida Trump, ariko ahubwo ni we uba wivugaho

Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo