Arashimira uburyo ubutabera bwamwakiriye nyuma yo  gutabaza umukuru w’Igihugu

Mu minsi ishize nibwo Nyiramubyeyi Josiane uba mu gihugu cya Swede yari yatabaje Nyakubahwa Perezida Kagame amusaba kumurenganura kubera ko imitungo ye yari iri gutezwa cyamunara mu buryo budasobanutse, ubu akaba yishimira aho bigeze kuko ubu yamaze kugaragariza ubutabera ibimenyetso simusiga bigaragaza ko we ntaho ahuriye n’iki kibazo akwiye gusubizwa inzu ye yagurishijwe.

Iyi nzu bateje cyamunara iri mu Murenge wa Kigarama mu Kagari ka Karugira umudugudu wa Rutoki ,akaba yaratanze ikirego arega abayitanzeho ingwate dore ko yari yaratijwe n’umugabo we ayiha mubyara we Karasira Jean Bosco ngo ayitangeho ingwate muri bank akaza kunanirwa kuyishyura.

Avuga ko yumvise inzu ye yatejwe cyamunara mu buryo atazi agerageza kwitabaza Prezida wa Republika arangije ashakumwanya aza gutanga ikirego.

Yagize ati, “Numvise inzu yanjye bambwira ngo bayigurishije ngerageza gutabaza Nyakubahwa Perezida wacu ndangije nshaka umwanya nza I Kigali ntanga ikirego abacamanza k’ubwo gukora neza kwabo banyihutishiriza urubanza barushyira ku munsi wavuba ku buryo uyu munsi naburanye nkaba nizeye ko ubutabera buzasuzuma ibimenyetso natanze kandi bikaba bigaragara ko na Presida wa Republika n’ubwo tutabonanye bigaragara ko yamfashije kuko harinzego zagiye zimpamagara zitandukanye zigerageza ku mfasha none urubanza rukaba ruzasomwa tariki 10/1/19”

Nyuma yo gutabaza umukuru w’igihugu, ubu arashima uburyo inzego zitandukanye zihutiye gukemura iki kibazo ndetse n’ubutabera uburyo bwabyumvishije bukemera no guhindura itariki y’urubanza.

Aganira n’Umubavu.com yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda akanashimira by’umwihariko umukuru w’igihugu ngo utajya ahwema gufasha abanyarwanda aho baba bari hose.

Yagize ati, “ ndashimira Leta y’u Rwanda nkanashimira byimazeyo umukuru w’igihihugu udahwema kugirira neza Abanyarwanda aho baherereye hose, mu by’ukuri naratatse ndatakamba nyuma yo gutaka no gutakamba nabonye abantu bambaza bati ’ese Josiane ikibazo cyawe cyaba giteye gite?’ Ushobora kutubwira tukagira icyo tugikoraho twagufasha? Ndababwira nyine uko ikibazo giteye ariko nyine nyuma na bo baza kunsubiza [……] nababajwe n’igiciro bahaye inzu yanjye, ese koko iyo bafashe inzu Banki yahaye agaciro ka Miliyoni 70 bakayigurisha Miliyoni 31 baba bumva atari ubunyamaswa? Njye nibaza ko kuri jye ari ubunyamaswa. Uyu munsi n’uwagutuma ikibanza ntiwakibona muri ayo mafaranga, inzu yanjye iri heza ku muhanda rwose niyo njyanye umuntu kuhareba baravuga bati rwose ntabwo ari byo”.

Umva hano ikiganiro yagiranye n’Umubavu.com

Yakomeje avuga ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda ko azagarurirwa inzu ye dore ko bimwe mu byangombwa bakoresheje bafata uwo mwenda bikekwako ari ibihimbano kuko n’uruhushya rw’inzira (Passport) bifashishije ntaho ruhuriye n’iyo akoresha.

Uwaguze iyi nzu mu cyamunara Karangwa Norbert aganira n’Umubavu ku murongo wa Telephone yavuze ko ibyakonzwe byose byari bikurikije amategeko kuko umuhesha w’inkiko yari yarabivuze ndetse na Police ikaba yari ibizi.
Uru rubanza rukaba ruzasomwa ku itariki ya 10/01/2019
By Nsengimana Theoneste

JPEG - 298.5 kb
Nureba neza kuri iyi passport nyayo urasanga nomero zidahura
JPEG - 150.9 kb
Muri iyi baruwa yatanzwe muri bank babeshye mo inomero za passport ya Nyiramubyeyi Josiane , Karasira Jean Bosco niwe bikekwa ko ari we wakoze iyi nyandiko ayisabisha inguzanyo muri bank.
JPEG - 36 kb
Uru ni urwandiko Nyiramubyeyi Josiane yandikiye umurenge wa Kimihurura abasaba gutanga ibisobanuro by’inyandiko yasinyweho nanoteri bavugaga ko akorera Kimihurura.
JPEG - 167.7 kb
Iyi n’ibaruwa ubuyobozi bw’umurenge wa Kimihurura bwamwandikiye busubiza iyo yari yanditse bumubwira ko inyandiko yemrerera abagurishije inzu yari yatanzweho ingwate atari ho yatangiwe.
JPEG - 63.8 kb
Nureba neza kuri iyi passport nyayo urasanga nomero zidahura





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo