Apôtre Mutabazi   yahaye ubutumwa bukomeye abayobozi  b’u Rwanda aniyama abamuzanaho imikino y’abana

Apôtre Mutabazi avuga ko niba umuyobozi ashaka gukundwa n’abanyagihugu agomba kuba inshuti nabo abaha ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse ko hari umuntu wamubwiye ko akunda ibiganiro bye ariko ko akiri muto wo kwishyira mu bibazo undi akamusubiza ko igihugu kirindishwa inkota bityo ko uzashaka ko aceceka azabanza kumuha impamvu zifatika bityo ko adashaka umuntu uzamuririra ngo yapfuye avuga ko yari akiri muto.

Aganira na Umubavu Online Tv, Apôtre Mutabazi yagize ati’’ Igihugu kirindishwa inkota, umunsi iya Mutabazi yakuwe mu rwubati ntihazagire ujya kurira ngo urumva yari akiri mutoya’’

Akomeza avuga ko hari abamubwira ko yinjiye muri Politiki kandi nabo mu by’ukuri batazi Politiki icyo ari cyo ati’’Hari n’abavuga ngo Mutabazi yinjiye muri Politiki , yinjiyemo ntabwo yakora ibyo akora’’

Yunzemo ko yiyamye abantu baza kumukiniraho imikono y’abana ati’’Zanwa n’ikikugenza uvuge uti ikingenza ni ukukurimbura mbyakire Message ko ari uko imeze wiza ukata uca mu tundi ducenga ubyita ngo hari ibintu ushaka gusobanuza kandi hari byinshi ukeneye gusobanukirwa birenze ibyo uri kumbaza’’

Mu butumwa yageneye inzego z’ubuyobozi yavuze ko niba umuyobozi ashaka gukundwa n’abanyagihugu agomba kuba inshuti nabo abaha ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kuko iyo umuntu azamuye ibitekerezo bikajya mu mitwe y’abantu aba abibye ikintu bita Ingengabitekerezo.

Ngo hari ijambo atabura kubwira abari mu nzego z’ubuyobozi niba bakurikira ibiganiro atanga aho yifashisgije ijambo riri mu Migani ryavuzwe na Salomo ati’’ Mu migani handitse amagambo avuga ngo niwemera kunengwa mu buryo bwubaka uzabasha gutorwa winjire mu nzu y’abanyabwenge kandi b’ibyamamare’’

Akomeza avugako mu bunyurabwenge kwica umuntu wazanye igitekerezo ari ikosa rikomeye kuko iyo umwishe igitekerezo cye kizamuka ku rundi rwego kuko abamukurikiraga barushaho kuba benshi kurenza akiriho aha atanga urugero rwa Yesu.

Ati’’Ibyiza rero iyo umuntu arwanisha igitekerezo nawe umurwanye ukoresheje igitekerezo waba ntacyo ufite ugasahaka undi ugifite akarwana’’.Aha atanga urugero ko niba avuze ikintu abaturage bakacyakira bisaba undi muntu kugira ngo aze abagaragarize ko gishobora kubagiraho ingaruka.

At’’Niba ushaka kwataka umuntu ngo umurimbure avuga, nawe zamura icumi bavuga’’

Rebe iyi Video umenye byinshi Apôtre Mutabazi yavuze





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo