Ange Kagame yashimiye byimazeyo abaganga bamufashije akibaruka imfura ye

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashimiye byimazeyo abaganga bo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) uburyo bamwitayeho ubwo we n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma bibarukaga imfura yabo.

Mu butumwa Ange Ingabire Kagame uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020, yavuze ko ubwo yari mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yari mu biganza bizima, ati "Ku ikipe y’abaganga b’akataraboneka, abaforomo n’ababyaza bo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mwarakoze cyane kuturemera ubunararibonye kandi mukomereze aho. Twari mu biganza bizima, Imana ibahe umugisha”.

Ange Kagame kandi yaboneyeho gushimira abantu bose baboherereje ubutumwa babifuriza kwinjira mu cyiciro cy’ababyeyi.

Ati “Ndashimira buri wese woherereje umuryango wacu uri kwaguka ubutumwa bwiza bwo kuwushimira. Ni umugisha kuri twe kuba ababyeyi b’uyu mumarayika muto.’’

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020 nibwo Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo, akaba umwuzukuru wa mbere wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Bukeye bwaho ku wa 20 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yashyize kuri Twitter ubutumwa avuga ko atewe ishema no kugira umwuzukuru.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko umuryango we uri mu byishimo bikomeye kuko kuva ku cyumweru tariki ya 19 Nyakanga, yitwa “Sogokuru”, ashimira Ange Kagame na Ndengeyingoma.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubona umwuzukuru “ku nshuro ya mbere bishimisha kurushaho”.

Ku wa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Ingabire Kagame, umukobwa rukumbi wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma.

Uyu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu Mudugudu w’Urugwiro watumiwemo abo mu miryango yombi n’inshuti.

Iyi mihango kandi yakurikiwe no gusezerana imbere y’Imana kw’aba bombi ku wa 06 Nyakanga 2019 mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa.

Gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.

Ange Ingabire Kagame, ni we mukobwa rukumbi Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bafite mu muryango w’abana bane bafite.


Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo ku wa 19 Nyakanga 2020, ari we mwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame

Karasira yasobanuye impamvu adashaka gushaka umugore w’umunyarwandakazi, bivugwaho biratinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo