Andrew Rwigamba wayoboye Polisi y’igihugu yitabye Imana

Inkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane iravuga ko Andrew Rwigamba wabaye mu ngabo z’u Rwanda akanayobora Polisi y’igihugu, yitabye Imana.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera Rwigamba yaguye i Cairo mu gihugu cya Misiri, aho yari amaze igihe arwariye.

Andrew Rwigamba azwiho kuba yarabaye umuyobozi wa Polisi y’igihugu kugeza mu mwaka wa 2009.

Ni mbere y’imyaka ine ubwo yahabwaga ikiruhuko cy’iza bukuru kimusezerera mu ngabo z’u Rwanda yavuyemo afite ipeti rya Brigadier General.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo