Andela, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye igisubizo cy’ubushomeri mu Rwanda

Sosiyete y’Abanyamerika Andela iteza imbere abakoresha ikoranabuhanga, irasaba umuntu wese ubyifuza kwiyandikisha akajya yiga yifashishije ikoranabuhanga kugira ngo abashe kubona abakazi.

Andela ivuga ko umuntu wese wiyumvamo impano yo gukora za porogaramu ‘applications’, yaba yarize cyangwa atarize, ashobora kwiyandikisha ku rubuga rwacyo agatangira guhatanira kubona akazi.

Kuri ubu Andela ikorera hirya no hino muri Afurika harimo u Rwanda, Kenya na Uganda.

Kigurisha za ‘applications/softwares’ ku bigo mpuzamahanga bigera ku 170 birimo MTN na Master cards. Izo programu(softwares), kirimo kuzishakisha mu bantu b’ingeri zitandukanye.

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru ,Uwajeneza Clement, Umuyobozi wa Andela mu Rwanda yavuze ko hari abantu benshi baryamanye impano zo kuvumbura ‘softwares’ ariko batabizi.

Uwiyandikishije ku rubuga rwa Andela ahita ahabwa amasomo agatangira kwiyigisha, nyuma azakazahabwa ibizamini. Iyo amaze amezi atandatu atsinda, akora ikizamini-mvugo(interview) kimuhesha gutangira kwitoza gukorera Andela.

Uwajeneza agira ati:”Abashaka kubona akazi mu gihe kiri imbere bajye kuri mudasobwa, ku rubiga rwa interineti rwa Andela, barahasanga uburyo bwo kwiyandikisha, ubundi bige bakore ibyo bizamini”.

Umuyobozi wa Andela ushinzwe itumanaho muri Afurika, Sola Abagbemi avuga ko kwiga no gutozwa gahunda z’icyo kigo zose ari ubuntu, nta mafaranga na make basaba abantu.

Sola avuga ko hari ibintu byinshi urubyiruko rushomereye rwavumbura rwifashishije ikoranabuhanga, bigafasha Abaturage kwihutisha imikorere no kwirinda imvune.

Abakozi ba Andela bakomeza batanga ingero ko uwavumbuye programu ikoreshwa n’urubuga Irembo, yaruhuye abaturage benshi anafasha abakozi b’inzego zinyuranye cyane cyane iza Leta kwihutisha serivisi.

Iki kigo kivuga ko umwaka utaha wa 2019 uzarangira gifite abantu barenga 120 bafite ubuhanga buhanitse mu ikoranabuhanga, ku buryo ibyo bakora ubwabo nabyo ngo bizaba bitanga akazi ku bantu benshi bashoboka.
Umuyobozi wa Andela ushinzwe itumanaho muri Afurika, Sola Abagbemi avuga ko umuntu wese ubishaka ashobora kwiyandikisha kuri murandasi, akiga agakora ibizamini, agahabwa akazi

Ku wa 24 Nyakanga 2018, nibwo Andela yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) na Minisiteri y’Ikoranabuhanga agamije gushinga ikigo kizahugurirwamo Abanyarwanda 500 n’abandi 200 bafite inyota y’ikoranabuhanga mu karere. Bizajyana no kubashakira akazi mu bigo bikomeye ku Isi.
Muri Nyakanga 2018 ubwo Andela yasinyanaga amasezerano na RDB

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo