Amwe mu mateka ya Perezida Magufuli wishwe n’umutima

Amateka ya Perezida John Pombe Magufuli, umuhungu wavutse ku muhinzi-mworozi utifashije akaza kuba Perezida wa Tanzania mu mwaka wa 2015, yapfuye ku wa gatatu tariki 17 Werurwe 2021,afite imyaka 61, leta itangaza ko yazize ibibazo by’umutima.

Perezida Magufuli yakunze kurangwa n’udushya aho mu kwezi kwa mbere mu 2016, amaze hafi amezi abiri ku butegetsi, ubutegetsi bwe bwatangaje ko televiziyo y’igihugu itazongera gutangaza irimo kuba (live) imirimo y’inteko ishingamategeko igihe yateranye. Leta yatangaje ko bwari uburyo bwo kugabanya isesagura ry’imari.

Yavukiye i Chato, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, mu mwaka wa 1959
Yize ubutabire (chimie/chemistry) n’imibare kuri Kaminuza ya Dar es Salaam
Yabaye umwarimu w’ubutabire n’imibare
Yatowe bwa mbere nk’umudepite mu 1995
Yabaye minisitiri mu 2000
Yatorewe kuba perezida bwa mbere mu 2015
Yatsindiye manda ya kabiri mu mwaka wa 2020

Nyuma yo kwicara ku ntebe y’ubudepite, mu buryo bwihuse yahise azamuka mu ntera agirwa minisitiri wungirije w’ibikorwa-remezo.

Minisitiri Mama Anna Abdallah yari yungirije muri iyo minisiteri, avuga ko uburyo bwe bwo kutarya iminwa, bwibanda ku gutanga umusaruro no kugera ku bintu bifatika, bwahise bwigaragaza.

Mu mwaka we wa mbere muri ako kazi, yatunguye abantu ashoboye gukoresha umuhanda wari umaze igihe waratinze gukorwa, unyura mu nyubako y’iyo minisiteri.

Mu 2015, Magufuli yashakaga kwiyamamariza kuba perezida. Bivugwa ko yabaye umukandida uhuriweho na bose mu bakuru bo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) - rimaze imyaka 44 ku butegetsi.

Ayo matora ni yo ya mbere yabayemo guhatana gukomeye mu mateka y’iki gihugu, ariko Magufuli ayatsinda bigoranye ku majwi 58%.

Mu 2020 yatsindiye manda ya kabiri n’amajwi 84%, ariko amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye ibyayavuyemo avuga ko yabayemo uburiganya - ibyo akanama k’amatora kahakanye.

Ubusabe bw’abandi bategetsi bamwe bo mu karere ko hakwiye kwigirwa ku mitegekere ye bwaragabanutse, mu gihe yanengwaga n’abanyapolitike batavuga rumwe na we, imiryango itegamiye kuri leta n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Aba bamunengaga bavuze ko yari arimo akandamiza abatavuga rumwe na we, agabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no kunaniza amasosiyete y’abanyamahanga ayakoresha mu buryo bwa byange uhave.

Ariko nka perezida wavugaga ko ari Umunyafurika ushyize imbere kurengera igihugu cye ndetse akaba n’umunyagatolika ukunda gusenga urwanya ibihugu bikomeye by’amahanga bishaka kumunga umutungo wa Tanzania, ntabwo yahungabanyijwe n’uko kwamaganwa.

Ibi bishobora kuba ari byo byamuyoboye mu buryo yitwaye mu guhangana n’iki cyorezo, imyitwarire izahora iteka igarukwaho ku bijyanye n’uko Magufuli abonwa.

Ubwo Covid-19 yageraga muri Tanzania, Perezida Magufuli ntabwo yemeye ibyo gutuma abantu baguma mu rugo. Yashakaga ko bajya mu nsengero, kiliziya no mu misigiti gusenga.

Magufuli, wari umukristu gatolika ukunda gusenga, yigeze kuvugira kuri altari muri kiliziya yo mu murwa mukuru Dodoma ati: "Coronavirus, iyi ikaba ari shitani, ntabwo ishobora kurokoka mu mubiri wa Kristu... Izahita ishya ako kanya".

Kuva mu kwezi kwa gatandatu mu 2020, ubwo yatangazaga ko iki gihugu "kitakirangwamo Covid-19", uyu perezida, ari kumwe n’abandi bategetsi bo hejuru muri leta, bannyeze akamaro k’udupfukamunwa, bashidikanya niba gupima ubwandu hari icyo bimaze, ndetse bamera nk’abashwaza ibihugu baturanye byashyizeho ingamba zo guhangana n’iyi virusi.

Muri Tanzania hari hari ugupima gucye kandi nta gahunda zashyizweho zijyanye n’igikorwa cyo gukingira coronavirus, bituma iki gihugu gisigara kimeze nk’igikora ibyacyo cyonyine.

Ariko ubwo yarahizwaga nka perezida mu kwezi kwa cumi mu 2015, kuri manda ya mbere y’imyaka itanu, Magufuli yasaga nk’umuntu Tanzania yari icyeneye umutegetsi utanga umusaruro kandi udashobora kurya ruswa.

Yanaciye ingendo zose zo mu mahanga ku bategetsi bo muri leta.

Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwe, ubu buryo bw’imikorere ye bwatumye ashimagizwa cyane, aba intandaro y’interuro (hashtag) yo kuri Twitter ya #WhatWouldMagufuliDo, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo uko abaye ari Magufuli we yabigenza ku kintu runaka.

Nubwo ubutumwa bumwe bujyanye n’iyo ’hashtag’ bwannyegaga gahunda ze zo kwizirika umukanda nk’urugero: "Ese nk’ubu niguriye ishyiga rya kijyambere, nuko nkibaza uko Magufuli we yabigenza", buriho ifoto y’isafuriya iteretse hejuru ya za buji - abandi basabye ko abategetsi benshi bo muri Afurika bamwigiraho ubwo buryo bwe bw’imitegekere.

Mu 2017, umwarimu wa kaminuza wo muri Kenya yageze aho asaba ko Afurika ikorerwa icyo yise "Magufulication", mu rugendo yari yakoreye kuri Kaminuza ya Dar es Salaam. Ucishirije mu Kinyarwanda, uwo yasabaga ko Afurika ihindura imitegekere ikaba nk’iya Magufuli.

Ariko kuva mu ntangiriro, byaranagaragaraga ko hari igice kibi cy’ubutegetsi bwe - ko zimwe muri gahunda z’ubutegetsi bwe gahoro gahoro zari kuniga urubuga rwa demokarasi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo