Amwe mu mateka ya Kizito Mihigo wapfuye yiyahuriye muri Kasho ya Polisi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, nibwo I Rwanda hatashye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izikangurira abantu kubana mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inuma, Arc En Ciel’ n’izindi nyinshi bivugwa ko yasanzwe yapfuye yiyahuye aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko yahajyanywe amaze gufatwa ku wa 13 Gashyantare agerageza gutoroka igihugu akajya I Burundi kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse akaba yari anakurikiranyweho ikindi cyaha cyo gushaka gutanga ruswa.

Polisi y’Igihugu yasohoye itangazo rivuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyatumye uyu musore w’imyaka 38 yiyambura ubuzima.

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa Karindwi mu 1981, yari afite imyaka 38 y’amavuko.

Yari umwana wa Gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Ku myaka 9 y’amavuko, yatangiye guhanga indirimbo, se na we akaba yari asanzwe ahanga indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika aho iwabo i Kibeho.

Amakuru avuga ko kuva mu 1994 yahimbye indirimbo zirenga 400 mu gihe cy’imyaka 20.

Nyuma yo kugirwa imfubyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahungiye i Burundi hahana imbibi n’Akarere ka Nyaruguru avukamo, aho yongeye guhura na bamwe mu bo mu muryango we bari barokotse.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Internet, nyuma ubwo yari agarutse mu Rwanda mu kwa Karindwi mu 1994, yaje kugerageza kwinjira mu ngabo za RPF ariko ntibyamuhira ashaka kwihorera ku bishe abo mu muryango we. Ariko binyuze mu kwemera kwa Gikristu no mu muziki, yaje kumenya kubabarira n’abishe se.

Yamamaye mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika nyuma yo gutangira amashuri yisumbuye kuri Seminari Nto ya Karubanda mu Mujyi wa Huye, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Bivugwa ko icyo gihe yabaye icyatwa mu bahanzi b’indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Aho mu mashuri yisumbuye yarangirije muri Collège St André i Kigali, ni naho yigiye umukino wa Karate, agera no ku mukandara wo hejuru cyane w’umukara (Ceinture Noire).

Mu 2001 yagize uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu izwi nka ’Rwanda Nziza’, nyuma aza kubona Buruse (Bourse/Scholarship) ya Perezida Paul Kagame yo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa.

Umuziki we ku rwego mpuzamahanga yaje kuwutangirira mu Bubiligi, ahaba n’imiryango myinshi y’Abanyarwanda n’abandi bantu bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu 2011 ni bwo Kizito yasubiye mu Rwanda, aba umuhanzi ukunzwe cyane. Yatumirwaga mu mihango yo kwibuka Jenoside, ndetse agatumirwa no mu mihango ya Leta agafasha mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, hari na Perezida Kagame.

Muri iyo myaka kandi yagiye anengwa na bamwe b’ukwemera kwa Gikirisitu, bavuga ko bisa nkaho impano ye iri kwigarurirwa n’ibikorwa bya Politiki. Ariko mu 2011, yagerageje kongera indirimbo n’ibitaramo by’indirimbo zaririmbiwe Imana, ibitaramo byitabirwaga n’imbaga ibarirwa mu bihumbi.


Aha mu 2011 yahembwe na Jeannette Kagame mu bihembo bya CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers)

Muri uwo mwaka mu kwezi kwa munani ni nabwo abinyujije mu muryango we Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida Kagame, yahembye umuhanzi Kizito nk’umwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa bikomeye bifasha rubanda.

Mu 2013, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Rwanda Governance Board, cyahembye umuryango we Kizito Mihigo Peace Foundation nk’umwe mu miryango 10 itegamiye kuri Leta yateje imbere imiyoborere myiza mu gihugu. Uwo muryango we uhembwa amafaranga 8,000,000.

Impirimbanyi iharanira amahoro n’ubwiyunge

Mu mwaka wa 2010, yashinze umuryango utegamiye kuri Leta, Kizito Mihigo Foundation, ugamije kubiba amahoro n’ubwiyunge.

Asubiye mu Rwanda mu mwaka wakurikiyeho, yatangiye kuzenguruka mu mashuri no mu magereza atanga ubwo butumwa, ku nkunga ya Leta y’u Rwanda, umuryango World Vision International n’ambasade ya Amerika mu Rwanda.

’Igisobanuro cy’Urupfu’

Indirimbo yise ’Igisobanuro cy’Urupfu’ yasohoye mu 2014 habura gato ngo u Rwanda rwibuke Jenoside ku nshuro ya 20, ni yo ibonwa ahanini nk’intandaro y’ibibazo yaciyemo nyuma yaho.

Gufungurwa no kongera gufungwa

Ku itariki ya 7 y’ukwa Kane mu 2014, byatangajwe ko Kizito wari umenyerewe mu mihango yo kwibuka Jenoside, yaburiwe irengero. Nyuma byatangiye guhwihwiswa ko Kizito ari mu maboko ya Polisi kubera iyo ndirimbo ye itavugwaho rumwe.

Ku itariki ya 15 y’ukwa kane, Polisi y’u Rwanda yamumurikiye abanyamakuru, ivuga ko yatawe muri yombi acyekwaho gutegura ibitero by’iterabwoba no gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC bagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Nyuma indirimbo y’iryo tangazwa ryuko ari mu maboko ya Polisi, indirimbo ze zahise zitangazwa ko zitemerewe guca kuri Radio na Televiziyo byo mu Rwanda.

Mu kwa Kabiri mu 2015, yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame.


Kizito Mihigo asohoka muri Gereza ya Nyarugenge ku itariki ya 15 y’ukwa cyenda mu 2018

Ku itariki 15 y’ukwa cyenda mu 2018, hamwe n’izindi mfungwa zirenga 2,000, Kizito Mihigo na Victoire Ingabire, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, bafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame.

Mu gihe gishize cya vuba, yashyiraga amafoto na Videwo ku mbuga ze za Internet agaragaza ibikorwa byo kwigisha umuziki abanyeshuri bari mu biruhuko.

Ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa Kabiri, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyarurugu ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi agamije kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

RIB yavugaga ko iperereza ryatangiye kuri ibyo byaha no ku cyaha cya ruswa ngo ashyikirizwe ubucamanza.

Umuntu warekuwe ku mbabazi za Perezida ategekwa kujya kwiyereka ubushinjacyaha buri kwezi no gusohoka mu gihugu abiherewe uruhushya n’urwego rushinzwe ubucamanza.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito, ku myaka 38 y’amavuko, yapfuye "yiyahuye" aho yari amaze iminsi afungiye i Remera.

Ariko impirimbanyi ziba mu mahanga ntizemera ibyo byavuzwe na Polisi y’u Rwanda, zikavuga ko ahubwo yishwe nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Kizito Mihigo yari akiri ingaragu.

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo