Amezi atatu arihiritse Perezida Felix Tshisekedi atarabona Guverinoma

Ku wa 24 Mutarama 2019 ahagana saa munani n’iminota 10 z’i Kinshasa ku ngoro ya Perezida izwi nka Palais de la Nation, nibwo Perezida Félix Tshisekedi yarahiriye kuyobora ku mugaragaro kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere nyuma yuko yegukanye intsinzi mu matora.

Bwari ubwa mbere kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, Perezida uriho abashije guhereza ubutegetsi mu mahoro uwamusimbuye.

Uhereye ku wa 24 Mutarama 2019 ukabara kugeza ubu, amezi ane arihiritse Perezida Félix Tshisekedi atarabasha kubona Guverinoma imufasha kuyobora RDC.

Hashize iminsi humvikana amakuru avuga ko aba bagabo bananiwe kumvikana k’ugomba kuba Minisitiri w’Intebe.

Ejo hashize ku wa 24 Mata 2019 Perezida Tshisekedi na Kabila bongeye guhura baganira by’umwihariko ku ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe ariko n’ubundi biba iby’ubusa kuko byarangiye aba bagabo bombi badahuza k’ukwiye guhabwa uyu mwanya.

Nyuma y’amezi atatu Tshisekedi arahiriye kuyobora RDC, izina ry’ugomba kuba Minisitiri w’Intebe rikomeje kuba ingorabahizi. Kabila n’ishyaka rye rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko na Sena, arashaka uburenganzira bwo guhitamo uba Minisitiri w’Intebe.

Kabila arifuza ko uyu mwanya uhabwa Albert Yuma mu gihe Tshisekedi ashaka ko wahabwa undi.

Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe, abazaba bagize Guverinoma ndetse no gusangira ububasha mu Nteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego hagati y’ishyaka FCC rya Kabila n’ihuriro ry’amashyaka aharanira impinduka (CACH), biri mu byaganiriweho na Kabila na Tshisekedi ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ikinyamakuru Jeune Afrique ku munsi w’ejo cyanditse inkuru ivuga ko muri FCC ya Joseph Kabila bakomeje gutsimbarara kuri Albert Yuma, naho Tshisekedi akifuza ko Minisitiri w’Intebe ava mu bandi bantu ariko abari hafi y’aba bagabo bakaba batabatangaje.

Bivugwa ko Tshisekedi adashobora kwemera ko uturutse muri FCC aba Minisitiri w’Intebe.

Mu gihe hagitegerejwe Guverinoma yuzuye, abaturage b’iki gihugu bavuga ko hari ibyahindutse aho Perezida Tshisekedi agereye ku butegetsi, nubwo nta byera ngo de.

Martine Galula, umugore ukiri muto ati “Yego twabonye impinduka. Imihanda iri kubakwa, tubona afite ubushake bwo guhindura ibintu ariko asa nufite abamuca intege, n’ ububasha bugeze”.

RFI yaganiriye ba bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye n’ itumanaho mu mujyi wa Kinshasa bavuga ko Tshisekedi asa n’utariyumvamo ububasha bwose nka Perezida watowe.

Kugeza ubu amezi atatu arihiritse Repubulika ya Demukarasi ya Kongo itarabona Minisitiri w’Intebe kuko Kabila na Tshisekedi bananiwe kumvikana k’ugomba kuba Minisitiri w’ Intebe.

Gusa ku wa Mbere Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Congo yanze ko Albert Yuma agirwa Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu atanga amazina y’abo ashaka ko bakurwamo Minisitiri w’Intebe.

Haracyategerejwe umwanzuro aba bagabo bazahuriraho bityo hakaboneka Guverinoma izafasha Perezida Tshisekedi kuyobora Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo muri Manda y’imyaka itanu agiye kuyobora iki gihugu.

PNG - 476.9 kb
Amezi 3 arirenze RDC idafite Guverinoma ahanini kubera ubwumvikane buke bwa Perezida Tshisekedi na Kabila k’ugomba kuba Minisitiri w’Intebe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo