Amerika ntifite ibikoresho bihagije byo gupima Coronavirus

Mu gihe benshi bacyemera nk’igihugu cy’igihangange ku isi muri byose ndetse gishobora kubonera ibisubizo ibyaza bikiguye gitumo byose, igihugu cya Amerika cyatunguranye gitangaza ko ubu kidafite ibikoresho bihagije byo kubasha gupima icyorezo cya Coronavirus mu rwego rwo guhangana na cyo nkuko isi yose ikomeje gukora hasi no hejuru ngo kirindwe mu maguru mashya.

Ibi byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, aho byemeye ko iki gihugu kidafite ibikoresho bihagije byo gupima Coronavirus, mu gihe umubare w’abayanduye wiyongereye muri iki gihugu.

Visi-Perezida Mike Pence yavuze ko ubutegetsi bwa Amerika butazashobora kugera ku ntego yabwo yo gutanga ibikoresho miliyoni imwe muri iki cyumweru byo gupima Coronavirus.

Hagati aho, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatoye mu buryo bwihuse bidasanzwe yemera inkunga itubutse y’ingoboka yo kurwanya Coronavirus.

Ku isi hose, abategetsi bemeje ko abantu barenga 92,000 bamaze kwandura iyo virusi.

Umubare munini w’abo bayanduye ku isi ni ukuvuga abantu 80,552, ni abo mu Bushinwa, aho iyo virusi yatangiriye. Kugeza ubu, abantu 3,042 imaze kubica muri icyo gihugu.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane, umubare w’abamaze kwicwa na Coronavirus muri Amerika warazamutse ugera ku bantu 12, bose ukuyemo umwe bakaba ari abo muri Leta ya Washington.

Ubu muri Amerika hari abantu barenga 200 banduye Covid-19 - indwara y’ubuhumekero iterwa n’iyo virusi muri Leta 20 mu zigize icyo gihugu.


Bamwe mu bagenzi bambaye ibyo kubakingira mu maso, kuri ’Grand Central station’ hategerwa gariyamoshi i New York


Ibikoresho byo gupima coronavirus by’ikigo cya Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC, mu magambo ahinnye y’Icyongereza)

Kayumba, Twagiramungu na FDLR ntibahuza ngo batere u Rwanda-Umunyamakuru Agnes avuze byinshi muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo