Amerika yakuye ’Maneko’ wayo ukaze mu Burusiya kubera Trump

Amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye Maneko wazo wo ku rwego rwo hejuru muri Leta y’u Burusiya mu mwaka wa 2017 kubera kumena ibanga byakozwe na Trump.

Amakuru avuga ko uwo Maneko ari we wo ku rwego rwo hejuru cyane Amerika yari ifite mu Burusiya.

Televiziyo CNN, isubiramo amagambo y’abategetsi benshi bo mu butegetsi bwa Trump babizi neza, yatangaje ko ubutasi bwa Amerika bwari bufite ubwoba ko uwo Maneko ashobora gutahurwa bitewe n’abategetsi ba Amerika.

Icyemezo cyo kumukura mu Burusiya cyafashwe nyuma gato y’inama Perezida Donald Trump wa Amerika, mu buryo butari bwitezwe, yasangije amakuru y’ibanga y’ubutasi abategetsi b’u Burusiya.

CNN n’ikinyamakuru New York Times bivuga ko uwo Maneko atari mu itsinda ry’abantu bagera kuri Perezida Vladimir Putin umunsi ku munsi ariko ko na we yageraga kuri Bwana Putin mu buryo buhoraho.

Bivugwa ko ndetse yashoboraga gufotora inyandiko ziri ku meza ya Bwana Putin.

Amakuru avuga ko uwo Maneko yari amaze imyaka irenga icumi anekera Amerika mu Burusiya, akagenda azamurwa mu ntera mu kazi muri Leta y’u Burusiya.

New York Times ivuga ko uwo Maneko yagize uruhare rukomeye mu mwanzuro w’ubutasi bwa Amerika ku byaregwaga u Burusiya ko bwivanze mu matora ya Perezida wa Amerika ya 2016 hagamijwe kugena uyatsinda.

Amakuru yatanzwe n’uwo Maneko icyo gihe yari akomeye cyane ku buryo John Brennan wayoboraga Urwego rw’Ubutasi bwo hanze bwa Amerika, CIA (Central Intelligence Agency) yateguriye Perezida Obama inyandiko zifunze mu buryo bw’umwihariko, aho kumubwira ibikubiyemo mu buryo yari asanzwe amugezaho amakuru y’ubutasi.

CIA bivugwa ko ari yo yakoreshaga uwo Maneko, rwanze kugira icyo rutangaza kuri ibi bisa nk’ibyahishuwe.

Stephanie Grisham, umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, yavuze ko ibyatangajwe na CNN atari ukuba atari byo gusa ahubwo bishobora no gushyira ubuzima mu kaga.

Yakoraga mu Biro bya Putin?

Amakuru avuga ko ku ikubitiro CIA yagerageje gukura uwo Maneko mu Burusiya nyuma gato y’inama yamenyekanye nabi muri Amerika hagati ya Perezida Trump, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergei Lavrov n’uwari Ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika, Sergei Kislyak.

Muri iyo nama yabereye mu biro bya White House mu kwezi kwa Gatanu mu 2017, bivugwa ko Bwana Trump yasangije abo bategetsi b’u Burusiya amakuru y’ibanga y’ubutasi ajyanye n’imikorere ashobora kuba yari gutuma uwo Maneko wa Amerika mu Burusiya atahurwa.

Amakuru avuga ko abandi bategetsi ba Amerika bari muri iyo nama bahise babona iryo kosa Perezida yari amaze gukora, bakihutira kubimenyesha CIA n’izindi nzego z’ubutasi.

Ariko amakuru avuga ko uwo Maneko wa Amerika w’Umurusiya yanze uburyo bwa mbere bwo kugerageza kumukura mu Burusiya, avuga ko ahangayikishijwe n’ibyaba ku muryango we.

Ibi ngo byateye CIA gushidikanya niba koko uwo Maneko yari uwo kwizerwa. Ariko hashize amezi nyuma yaho, CIA yongeye kugerageza, nuko uwo Maneko yemera gukurwa mu Burusiya.

Nta kigaragaza ko Perezida Trump mu buryo butaziguye yashyize mu kaga uwo Maneko wari mu Burusiya, ariko bivugwa ko amakuru yasakaye y’ibitangazamakuru ajyanye n’uwo mwanzuro w’ubutasi bwa Amerika yagize uruhare mu gutuma uwo Maneko akurwa mu Burusiya.

Kuri uyu wa Kabiri, na none hakomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga uwo Maneko uwo ari we.

Ikinyamakuru Kommersant cyo mu Burusiya cyavuze ko uwo Maneko ari umugabo wakoze mu biro bya Perezida w’u Burusiya mbere y’uko yimukira muri Leta ya Virginia muri Amerika.

Gusa ibiro bya Perezida w’u Burusiya byasohoye itangazo bihakana ko uwo mugabo yari umwe mu bakozi babyo.

Ahantu uwo Maneko aherereye hashobora kuba ari ibanga rikomeye.

Mu mwaka ushize ba Maneko b’u Burusiya batembereye mu Bwongereza bakoresha uburozi bw’ubutabire bagerageza kwica uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burusiya, Sergei Skripal, wigeze kuba anekera u Bwongereza.

No mu mwaka wa 2006, ba Maneko b’u Burusiya biciye rwagati i London mu Bwongereza Alexander Litvinenko wahoze ari Maneko w’u Burusiya.

Alexander bamurogeye mu cyayi bashyizemo uburozi bukoze mu butabire bwa Radioactive, nkuko bivugwa n’abapererezi b’u Bwongereza.


Perezida Trump atebya ari kumwe na Sergei Lavrov (ibumoso), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, ndetse na Sergei Kislyak (iburyo), wari Ambasaderi w’u Burisiya muri Amerika guhera mu 2008 kugeza mu 2017

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo