Amerika irahiga bukware umuhungu wa Osama bin Laden

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirahiga bukware umwana w’umuhungu wa Osama bin Laden witwa Hamza bin Laden, hashyizweho igihembo cya Miliyoni y’amadolari ku muntu wese uzatanga amakuru y’ahantu yihishe.

Osama bin Laden yari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda. Yishwe n’ingabo zidasanzwe za Amerika mu 2011 yicirwa mu mujyi wa Abbotabad muri Pakistan.

Azwi cyane mu gitero umutwe yari ayoboye wagabye kuri Amerika tariki 11 Nzeri 2001, kigahitana abagera ku bihumbi bitatu.

Abayobozi ba Amerika bavuga ko umuhungu we Hamza ayoboye umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kiyisilamu. Bivugwa ko yaba yihishe hafi y’umupaka ugabanya Pakistan na Afghanistan nkuko BBC yabitangaje.

Hashize imyaka mike asohoye amajwi yumvikanamo ahamagarira abantu gutera Amerika n’ibihugu biyishyigikiye, bahorera urupfu rwa Se.

Umunyamabanga wungirije ushinzwe iby’umutekano w’ububanyi n’amahanga muri Amerika, Michael Evanoff yagize ati “ Dukeka ko ari ku mupaka ugabanya Afghanistan na Pakistan kandi ko ajya ajya muri Iran. Icyakora ashobora no kuba ahandi hose nko mu Majyepfo ya Aziya yo hagati.”

Nubwo hashize iminsi Al Qaeda itavugwa, Amerika ntiyemeza ko uwo mutwe wasenyutse, ngo ahubwo bishobora kuba ari amayeri ngo wongere wisuganye.

Umuhuzabikorwa ushinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika, Nathan Sales yagize ati “Al Qaeda imaze iminsi ituje ariko ni akaruhuko gafite icyo kagamije si ukumanika amaboko. Al Qaeda kuri ubu ntiri hamwe, iri kwiyubaka…ntimwibeshye iracyafite imbaraga n’intego yo kudutera.”

Bivugwa ko Hamza afite imyaka 30. Mu mya ibiri ishize nibwo Amerika yamushyizwe ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga.

Leta ya Amerika ivuga ko Hamza yarongoye umukobwa wa Mohammed Ata, umugabo washimuse indege zifashishijwe mu bitero byo ku miturirwa ya World Trade Center mu 2001.

Amabaruwa yatoraguwe aho Osama yiciwe, agaragaza ko yateguraga Hamza ngo azamusimbure ku buyobozi bwa Al Qaeda.

PNG - 865.2 kb
Amerika yashyizeho igihembo cya Miliyoni y’amadolari k’uzatanga amakuru y’ahihishe Hamza bin Laden, umuhungu wa Osama bin Laden

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo