Ambasaderi wa Amerika yaryohewe n’urwagwa yizeza kuvuganira abahinzi kwa Trump

Ubwo yajyaga gusura uruganda rwenga inzoga mu bitoki mu karere ka Kayonza kuri uyu wa 07 Kanama 2019, uhagarariye Amerika mu mishinga y’Umuryango w’Abibumbye(UN) i Burayi, Tom Kip yasomye ku rwagwa ahita yizeza abahinzi-borozi ko azakomeza kubasabira amafaranga.

Tom Kip uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Burayi mu miryango FAO, WFP na IFAD ishinzwe guteza imbere ubuhinzi no kongera ibiribwa ku isi, yasuye uru ruganda nyuma y’Inama Mpuzamahanga yigaga ku kongera ibiribwa muri Afurika yaberaga i Kigali.

Tom Kip avuga ko urwagwa yanyweye ruryoshye kandi amafaranga yatanzwe na IFAD ngo ntabwo yapfuye ubusa, kuko umushinga watumye abaturage babona aho bagurishiriza umusaruro.

Ati "Nka IFAD tuzakomeza gutera inkunga imishinga nk’iyi kugeza ubwo bigaragara ko ubuzima bw’abaturage hirya no hino ku isi buhindutse".

"Naganiriye na Perezida wacu (wa Amerika) ubushize angaragariza ubushake bwo gufasha u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku isi".

"Nzasubirayo, nzamwereka uburyo iyi mishinga ifasha abaturage kwivana mu bukene kuko baravurwa, abana bariga,... aha ni ho kubaho bihera".

Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gishoro kingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 900 yakoreshejwe mu gushinga urwo ruganda, ikigega IFAD cyashyizemo inkunga irenga miliyoni 457.

Abahinzi b’urutoki muri aka karere ka Kayonza bavuga ko guhabwa uruganda bizabatera imbaraga zo kwagura ubuhinzi no guhindura imibereho yabo.

Uwitwa Habumukiza Jean Bosco avuga ko hegitare eshanu z’urutoki asanzwe afite ngo zamuheshaga amafaranga atarenze ibihumbi 100 ku kwezi, ariko nyuma yo kubona uruganda agurishaho ibitoki, buri kwezi ngo abona arenga ibihumbi 250.

Mugenzi we Kayizere Dancille akomeza agira ati "Ubu twabonye isoko ry’ibitoki by’imbihire ku buryo bitadupfira ubusa, umuntu wese uzanye ibitoki hano n’iyo cyaba kimwe baramwakira".

Abahinzi b’urutoki twaganiriye bakomeza bavuga ko banyuzwe n’igiciro cy’amafaranga 100 bagurisha ku kiro kimwe ku ruganda.

Umwanditsi wa Koperative Rugali Agro-Processing(RAC) ari yo nyir’uruganda rwenga urwagwa rw’ibitoki, Jean Bosco Mulisa avuga ko mu gihe kitarenze umwaka umwe bazaba bakora n’ibindi binyobwa bitari urwagwa gusa, nk’imitobe na kanyanga, kugira ngo bashobore kwakira umusaruro mwinshi ushoboka.

Mulisa agira ati "Kuri ubu twakira ibitoki bibarirwa hagati ya toni 15-20, ariko mu gihe kitarenze umwaka umwe tuzaba twakira ibitoki birenga toni 50 ku munsi".

Avuga ko abanywi b’urwagwa bagenda biyongera ku buryo litiro ibihumbi 21 zikorwa ku munsi ngo zitabahagije, kandi uruganda rukaba rutarageza umusaruro warwo byibura mu ntara y’uburasirazuba yose.

Kuri ubu abantu bishyize hamwe bagashinga uruganda ruteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ari nako ruvana benshi mu bukene, Leta ngo ibatera inkunga ku rugero rungana na 50% nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB), Dr Karangwa Patrick.

By’umwihariko imishinga ijyanye no kugabanya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wangirika, ngo wahawe inkunga ya IFAD ingana na Miliyoni 83.3 z’amadolari (ahwanye na Miliyari zirenga 75 z’amanyarwanda) kuva muri 2014-2020.

Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amakusanyirizo, ubwanikiro n’ubuhunikiro bw’ibihingwa n’amata mu turere twa Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyanza
Ngoma, Kayonza, Kirehe, Gatsibo Nyagatare, Musanze, Nyabihu na Rubavu.


Ambasaderi wa Amerika mu mishinga ya UN, yasuye uruganda rwa Koperative Rugali Agro Processing


Ambasaderi Tom Kip avuga ko yaryohewe n’urwagwa rw’i Kayonza, byatumye yiyemeza kuvuganira abahinzi kwa Trump


I Kayonza naho hashyizwe uruganda rwenga urwagwa mu bitoki

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo