Ambasaderi wa Amerika warwanyije Perezida Bush gutera Iraq yapfuye

Uwahoze ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika warwanyije igitekerezo cya Perezida George W Bush cyuko Amerika itera Iraq, yatabarutse afite imyaka 69.

Mu mwaka wa 2003, Joseph Wilson yamaganye ibirego byakoreshejwe n’ubutegetsi bwa Perezida Bush nk’ishingiro ryo gutera Iraq.

Bwavugaga ko uwari Perezida wa Iraq, Saddam Hussein, yaguze ikinyabutabire cya uranium - cyifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi za ’nucléaire’ muri Niger.

Iminsi micye nyuma yaho, uwari umugore we, Valerie Plame, yirukanwe ku kazi ke nk’intasi y’urwego rw’ubutasi bwo hanze ya Amerika rwa CIA, abantu bamwe babibona nk’ukwihimura gukozwe n’ubutegetsi.

Mu mwaka wa 2017, Bwana Wilson na Madamu Plame baratandukanye (’divorce’).

Madamu Plame yabwiye ikinyamakuru the Washington Post cyo muri Amerika ko uwo wahoze ari umugabo we yapfuye ejo ku wa Gatanu bivuye ku bice by’umubiri we byagahaze gukora.

Yavuze ko yapfiriye mu nzu yita ku barwayi y’i New Mexico, aho aba bombi babaga.

Amakuru y’ubutasi ’agoretse’

Mu kazi ke nk’Ambasaderi yamazemo imyaka igera kuri 30, Bwana Wilson yagiye akorera mu bihugu bitandukanye, cyane cyane byo muri Afurika.

Nk’uwari Ambasaderi w’agateganyo wa Amerika muri Iraq ubwo intambara yo mu kigobe ya mbere yari iri hafi kwambikana mu mwaka wa 1991, yabaye Ambasaderi wa nyuma wa Amerika wahuye na Saddam Hussein imbona nkubone.

Mu mwaka wa 2002, ubwo atari akiri muri ako kazi ahubwo ari umuturage usanzwe, Bwana Wilson yoherejwe na CIA gukora iperereza muri Niger ku makuru yuko Iraq yahaguze kimwe mu byifashijwa mu gukora intwaro kirimbuzi za ’nucléaire’ kizwi nka ’uranium yellowcake’.

Bwana Wilson yanzuye ko ayo makuru atari ukuri, ariko hashize amezi 11 ayo makuru yongera kugaruka mu ijambo Bwana Bush yagejeje ku baturage ba Amerika.

Ayo makuru yifashishijwe nk’ikimenyetso cyuko Iraq yari ifite intwaro kirimbuzi, ndetse afatwa nk’ayo gusobanura impamvu Iraq igomba guterwa mu mwaka wa 2003.

Mu kwezi kwa Karindwi k’uwo mwaka, Bwana Wilson yabwiye ikinyamakuru the New York Times cyo muri Amerika ati "Amahitamo macye nari mfite yari ayo kwanzura ko amakuru y’ubutasi ajyanye n’intwaro za ’nucléaire’ za Iraq yagoretswe ngo hakabirizwe ibyago iteje".

Yari afite ’umutima ukomeye’

Mu myaka yakurikiyeho, Bwana Wilson na Madamu Plame bavuze ukuntu ubuzima bwabo bwatewe hejuru kubera ibyabaye.

Aganira n’ikinyamakuru the New York Times nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Madamu Plame yavuze ko umugabo we yari "Umunyamerika w’intwari" ufite "umutima ukomeye".

Yavuze ko ibyo yakoze atabiterwaga nuko yari mu ishyaka ry’abademokarate, mucyeba w’iry’Abarepubulikani rya Bwana Bush wari Perezida icyo gihe.

Ati "Yabikoze kuko yumvaga ari inshingano ye nk’umuturage. Ntabwo yabikoze agendeye ku marangamutima y’ishyaka rye, nubwo byagoretswe ngo byumvikane gutyo".


Joseph Wilson na Valerie Plame bari baragiye gutura i New Mexico mu kwirinda ko bakomeza kugarukwaho mu bitangazamakuru





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo