Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda yahamagajwe n’igihugu cye

Ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yahamagaje Ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, mu gihe ibihugu byombi biri mu nzira zo kuvugurura umubano wabyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yemereye IGIHE ko Ambasaderi Twala yahamagajwe n’igihugu cye.

Ati “Yego. Guverinoma yose ifite uburenganzira bwo guhamagaza umudipolomate wayo igihe icyo aricyo cyose.”

Twala ni Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2012. Ahamagajwe n’igihugu cye mu gihe hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Muri Werurwe Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame gusa ntibirakorwa.

PNG - 794.5 kb
Ambasaderi George Nkosinati Twala yahamagajwe n’igihugu cye ku mpamvu zitaramenyekana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo