Ambasade ya Israel na yo yafunze kubera Coronavirus

Ambasade ya Israel mu Rwanda yatangaje ko ibaye ifunze imiryango kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam abinyujije kuri Twitter yavuze ko gufunga iyo Ambasade byakozwe ku nyungu z’ibihugu byombi, Israel n’u Rwanda.

Yagize ati “Ambasade yacu ya Israel mu Rwanda guhera ejo (kuri uyu wa Mbere) izaba ifunze. Tuzakorera mu rugo ku bw’inyungu z’ibihugu byacu byombi, Israel n’u Rwanda. Mu gihe hari serivisi ikenewe cyane kuri ambasade izatangwa. Reka twizere ko ibintu bisubira uko byari bisanzwe mu gihe cya vuba.”


Ubutumwa bwa Ren Adam bwemeza ko abakozi b’iyi Ambasade bagomba gukorera mu ngo

Kugeza kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko hamaze kuboneka abantu batanu bamaze kwandura coronavirus, mu gihe ku isi hose abasaga ibihumbi 160 ari bo bamaze kwandura.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Ambasade ya Israël mu Rwanda yafunguwe ku wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019. Ikorera mu nzu ya Kigali Heights iri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Yafunguwe nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Israel muri Nzeri 2018, agahura na mugenzi we Minisitiri w’Intebe, Benyamini Netanyahu bakemeranye ko Israel ifungura Ambasade yayo mu Rwanda.

Iki kemezo hagati y’aba bayobozi cyabaye intandaro y’umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade ndetse no guhahirana hagati y’ibihugu byombi.

Ambasade ya Israel ni yo yabimburiye izindi gufunga imiryango kuva Leta y’u Rwanda yatangaza ko umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragaje mu Rwanda.

Kugeza ubu hamaze kugaragara abarwayi batanu barimo Abanyarwanda bane n’Umuhinde umwe.


Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yatangaje ko gufunga imirimo ya Ambasade biri mu nyungu z’ibihugu byombi

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo