Ambasade ya Israel mu Rwanda yafunze imiryango yayo

Nyuma yuko Minisiteri y’Imari muri Israel yishe amasezerano y’imikoranire yagiranye n’abakozi ba Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga, ubuyobozi bwa Ambasade ya Israel mu Rwanda bwatangaje ko bwafunze imiryango yabwo i Kigali kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Ukwakira 2019.

Uretse gufunga imiryango yayo i Kigali kandi, kubera imyigaragambyo yatewe n’icyemezo cya Minisiteri y’Imari y’Igihugu cya Israel, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko yafunze Ambasade zayo zose n’ibiro bihagarariye inyungu zayo mu mahanga.

Ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho Minisiteri y’Imari yavuze ko hari amafaranga menshi Abadipolomate bagiye bahabwa bagomba gusubiza Leta.

Aya mafaranga aba badipolomate basabwa gusubiza n’ayo bahawe kugira ngo abafashe mu kazi kabo.

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yashyize hanze rigira riti “Bitewe n’icyemezo cya Minisiteri y’Imari cyo kwica amasezerano yagiranye n’abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, twahatirijwe gufunga ibiro byacu byose mu mahanga.”

Yakomeje ivuga ko nta serivisi n’imwe igomba guhabwa abaturage ndetse no kwinira mu biro bya za Ambasade bitemewe.


Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel kuri Twitter


Ifoto yafashwe ubwo igihugu cya Israeli cyafunguraga Ambassade yacyo mu Rwanda muri Mata uyu mwaka





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo