Amb. Nduhungirehe ati

Nyuma yuko u Rwanda na Uganda bihuriye i Kampala mu nama ya Kabiri yo guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu byombi hanashyirwa mu bikorwa amasezerano y’i Luanda itagize icyo igezeho, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe avuga ko iyi nama ari iya nyuma.

Intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda zagiranye ibiganiro byamaze amasaha umunani bikurikira inama ya mbere yabereye i Kigali ireba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, bisozwa nta mwanzuro uhamye ufashwe nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier ; harimo Minisitiri w’Umutekano Gen Patrick Nyamvumba ; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Ngo nta yindi nama bazakora kuko ngo uko bigaragara Uganda yashatse kuruhanya.

Ambasaderi Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwakomeje kwereka Uganda icyo ruvuga ko ari umuzi w’ikibazo ariko yo igakomeza kwanga kubyumva ahubwo igasaba ibimenyetso kandi u Rwanda rwarabitanze.

Aherutse kubwira Televiziyo y’u Rwanda ko ndetse beretse Uganda ibimenyetso by’uko bamwe mu bagabye igitero mu Kinigi mu Karere ka Musanze bahungiye muri Uganda ndetse ikabacumbikira mu nyubako za CMI (Chieftaincy of Military Intelligence) ariko ikanga igakomeza gusaba ibindi bimenyetso.

Nyuma y’ibi byose rero Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutazasubira muri biriya biganiro kuko Uganda ikoresha amananiza.

Ati “Inama duherutse kugirira i Kampala ni yo ya nyuma, twakoze raporo nk’uko bisanzwe, tuzabigeza ku bakuru b’ibihugu byacu.”

Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda byabaye mu mpera z’icyumweru gishize byari ibya Kabiri nyuma y’ibyabereye i Kigali.

Mbere y’uko bibera i Kampala ku wa Kane ushize, byari byarasubitswe inshuro ebyiri kubera impamvu buri gihugu cyamenyeshaga ikindi.

Nyuma yuko habuze umwanzuro muri iyi nama, ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ubu ngo kigiye gusubizwa abakuru b’ibihugu bashyizeho komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Komisiyo yo gukurikiranwa ishyirwamubikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda yashyizweho muri Kanama 2019, inama ya mbere y’iyi komisiyo yabereye i Kigali tariki 16 Nzeli, iya Kabiri ni yo iheruka kubera i Kampala ku wa 14 Ukuboza ari na yo yamaze amasaha hafi 8 ariko bikarangira nta mwanzuro ufatika uvuyemo.


Abayobozi b’u Rwanda bitabiriye ibiganiro bigamije kuzahura umubano na Uganda bavuyeyo nta mwanzuro nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha umunani


Ambasaderi Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rutazasubira mu biganiro na Uganda kuko idashaka kumva ibyo isabwa

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo