Amb. Joseph Habineza yirukanwe ku buyobozi bwa Radiant

Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco akaba na Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, yirukanywe ku buyobozi bwa Sosiyeti y’Ubwishingizi ya Radiant Insurance Company Limited.

Joseph Habineza ’Joe’ muri Gicurasi 2019 nibwo yagizwe umuyobozi (CEO) w’iyi Sosiyeti y’Ubwishingizi, bikavugwa ko yaba yirukanwe ashinjwa kudatanga umusaruro ukwiriye.

Amb. Joseph Habineza yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo hagati ya Nzeli 2004 na Gashyantare 2011. Yavuye kuri uyu mwanya ajya kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Uyu mwanya na wo awuvuyeho, yagarutse mu gihugu atangira kwikorera ibikorwa bye by’ubucuruzi kugeza ubwo ahawe kuyobora Radiant Yacu Ltd.

Icyakora ntibizwi niba nyirizina Amb. Joseph Habineza yaba yamaze gushyikirizwa ibaruwa imwirukana ku buyobozi bwa Radiant.

UMUBAVU wahatse kumenya byinshi ku iyirukanwa rya Amb. Joseph Habineza n’ibyavuzwe ko yazize kudatanga umusaruro ukwiriye ariko ntiyitaba Telefoni ye igendanwa.

Ntiyumva uburyo umuntu arwanya Polisi yambaye amapingu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo