Amazing Grace Choir muri Urabagirane Concert

Amazing Grace Choir ni itsinda ry’abaririmbyi rikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kabuga Ville, Muri Paroisse Rusororo, Itorero ry’Akarer ka Gasabo, Ururembo rw’umujyi wa Kigali . Muri uku kwezi ikaba yari yarateguye Igiterane gisoza umwaka cyububyutse cyiswe BYUKA URABAGIRANE hakaba harifashishijwe ijambo y’Imana riboneka muri Yesaya 60:1.

Ifatanije n’Umudugudu wa ADEPR Kabuga Ville igiterane cyamaze iminsi igera kuri ine. Kuva kuri 20/12/2018 kugeza 23/12/2018. Cyitabiriwe namakorari yo Umudugudu wa ADEPR Kabuga Ville ariyo:

Isezerano Choir na Salem Choir.

Byumwihariko hari hatumiwemo Choral Siyoni, guturuka muri Paroisse ya Jenda, yaje ikamara iminsi ibiri kuva kuwa 22/12/2018 kugeza 23/12/2018 ndetse nabavugabutumwa batandukanye, n’umuhanzi w’Umuramyi Peter Imbohore (IPNO).
Igiterane kikaba cyasojwe kuri icyi cyumweru mu mbaraga zikomeye z’Imana n’ibitangaza byinshi. Kandi nkuko intego iri Umucyo w’Imana warasiye benshi mubitabiriye igiterane,

Imana ikoreye m’Umuvugabutumwa wasoje igiterane Pastor Nshimiye yasengeye umwana warumaze igihe arwaye kutavuga no kutumva kandi yaravugaga mbere ataha avuze.
Reba video zidasanzwe hano

Amafoto yuko Igiterane cyagenze.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo