Amazezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare u Rwanda rwasinyanye na USA

Ku wa 28 Gicurasi 2020, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyize umukono ku masezerano bivugwa agamije kuzamura no gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bafitanye umubano n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.

Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peter Vrooman ntiyasobanuweho byinshi gusa bikavugwa ko arebana na “Status” y’ingabo za Amerika mu gihugu cy’amahanga (mu Rwanda), mu magambo ahinnye SOFA (Status of Forces Agreement).

Uyu muhango witabiriwe Kandi na Minisitiri w’Ingabo, Gen Albert Murasira nk’umutangabuhamya wayo.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanzwe bafitanye umubano mu bintu bitandulanye birimo ishoramari, ubucuruzi n’ibindi.


Abahagarariye ibihugu byombi ubwo bashyiraga umukono ku masezerano
y’ubufatanye


Minisitiri Dr Biruta na Ambasaderi Peter Vrooman bahererekanya inyandiko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano


Uhereye i Bumoso: Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo