Amayobera ku rupfu rwa Ambasaderi w’u Bushinwa muri Israel wapfiriye iwe

Umutegetsi wo muri Israel yabwiye itangazamakuru ko, Du Wei, wari Ambasaderi w’u Bushinwa muri Israel, yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo mu nkengero z’umujyi wa Tel Aviv.

Uwo mutegetsi yavuze ko Polisi yatangiye iperereza, ariko ko ibigaragara by’ibanze byerekana ko nta kintu kindi cyihishe inyuma y’urupfu rwe gusa bamwe bagakemanga ibi bavuga ko urupfu rwe rudasobanutse.

Bwana Du wari ufite imyaka 57 y’amavuko, yasanzwe mu gitanda yapfuye ndetse icyateye urupfu rwe ntikiratangazwa.

Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka nibwo yari yoherejwe guhagarira igihugu cye muri Israel. Mbere yaho yari yarabaye Ambasaderi w’u Bushinwa muri Ukraine.

U Bushinwa ntacyo bwahise butangaza ku rupfu rwa Du Wei.

Uyu Ambasaderi yari yubatse, akaba yari afite umwana w’umuhungu, ariko umuryango we ntiwari bwamusange muri Israel kubana na we kuva yatangira ako kazi.


Polisi ya Israel yagenzuye aho byabereye

Umuvugizi wa Polisi ya Israel yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ati "Nkuko bisanzwe bigenda mu kazi [kacu], amatsinda y’abapolisi ari aho byabereye".

Televiziyo 12 TV yo muri Israel yasubiyemo amagambo y’abaganga itatangaje amazina, ivuga ko bayibwiye ko ibigaragara by’ibanze ari uko Bwana Du yapfuye asinziriye azize urupfu rusanzwe.

Mu butumwa bwatangajwe ku rubuga rwa Internet rw’Ambasade y’u Bushinwa muri Israel ubwo yari akimara kugirwa Ambasaderi, Bwana Du yashimagije umubano hagati y’"igihugu cya Kabiri mu bukungu ku isi [u Bushinwa] na Israel, igihugu kirangwa n’ubushabitsi [business] buto buto".

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ibiro by’Ambasade yakoreragamo byibasiye bikomeye Mike Pompeo, umunyamabanga wa Leta y’Amerika wari wanenze u Bushinwa ku buryo bwitwara mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ubwo yari mu ruzinduko muri Israel.

Mu gisubizo byanyujije mu kinyamakuru Jerusalem Post cyo muri Israel, ibiro bye byamaganye amagambo ya Bwana Pompeo bivuga ko "adashobora kwiyumvishwa", bihakana ko u Bushinwa bwigeze buhishira amakuru ajyanye na Coronavirus.


Du Wei yari yaranabaye Ambasaderi w’u Bushinwa muri Ukraine





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo