Amavugurura y’umupaka wa Gatuna u Rwanda rwashinjwaga gufunga ageze ku musozo

Mu minsi ishize igihugu cya Uganda cyakunze kumvikana gishinja u Rwanda gufunga umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi ahanini hagendewe ku mubano udahagaze neza, nyamara aya makuru yagiye anyomozwa n’abayobozi batandukanye bo ku ruhande rw’u Rwanda bavuga ko uyu mupaka utafunzwe ku yindi mpamvu iyo ariyo yose uretse iyo kuba uri kuvugururwa.

Ibi byanatumye Leta ya Uganda isaba Ambasaderi wayo mu Rwanda Ms Olive Woneka gusaba ibisobanuro birambuye Minisitieri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku byerekeye ifungwa ry’uriya mupaka.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bavuze ko gufunga uriya mupaka byari mu rwego rwo kuwusana kandi ko imodoka zikoreye ibicuruzwa ziva cyangwa zijya muri kimwe muri ibi bihugu zigamba kuba ziri gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe uwa Gatuna ugisanwa.

Icyo gihe ikinyamakuru The Monitor cyanditse inkuru kivuga ko ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro cyandikiye icyo muri Uganda bifite inshingano zimwe ko kubuza amakamyo yabo kwinjira mu Rwanda byakozwe kubera ko hari imirimo yo gusana uriya mupaka iri gukorwa.

Nubwo Uganda yabaye nk’itemera neza ko gufunga umupaka wa Gatuna byari bigamije kuwuvugurura yo itekereza impamvu zindi zijyanye n’uburyo umubano w’ibihugu byombi wifashe, ntibyabujije ko imirimo y’ibi bikorwa ikomeza kandi igeze ku musozo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yasuye uyu mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda imirimo yo kubaka ibikorwa remezo kuri uriya mupaka isa nk’iyarangiye.

Dr Sezibera avuga ko yizeye ko no ku ruhande rwa Uganda imirimo izihutishwa kugira ngo urujya n’uruza hagati y’Abanyarwanda n’Abagande rwongere rusubire uko rwahoze.

Mu mpera za Gashyantare ikigo k’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahooro, RRA cyari cyahagaritse imodoka ninini zinjira zivuye muri Uganda zinyuze kuri uriya mupaka kugira ngo iriya mirimo ikorwe.

Iki kemezo cyaje mu gihe hagati y’u Rwanda hariho hatutumba umwuka mubi, Leta ya Uganda yahise itangaza ko u Rwanda rwabyuririyeho rugatambamira ubucuruzi bwa kiriya gihugu.

Ku wa 09 Werurwe ubwo Perezida Kagame Paul yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru, yagarutse ku muzi nyawo w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko guhagarika ziriya modoka nini ziva Uganda kuri uriya mupaka ntaho zihuriye na byo.

Icyo gihe Perezida Kagame yasabye Inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kwihutisha imirimo yo kuvugurura uriya mupaka.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
habineza daneli Kuya 5-06-2019

nibyizacyane
Ubwo umubano njyeye
Kubyutswa hagati yibibihugu
Imana ishimwe

habineza daneli Kuya 5-06-2019

nibyizacyane
Ubwo umubano njyeye
Kubyutswa hagati yibibihugu
Imana ishimwe

Gashuma J C Kuya 20-04-2019

Nibyiza Cyane Niba Ibikorwa Byo Gusana Umupaka Wagatuna Byasojwe Ingendo Zigakomeza Ariko Ikibazo Sinzi Niba Abanyarwanda Bazongera Kugenderana Nubugande Abantu Tukongera Kugirana Umubano .