Amatsiko ni menshi ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, Inama y’Abaminisitiri iteraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame hagamijwe kurebera hamwe aho icyorezo cya COVID-19 kugira ngo havugururwe amabwiriza ajyanye no kukirinda ariko amatsiko ni menshi ariko kandi avanze n’ubwoba ko hashobora gusubizwaho gahunda ya ’guma mu rugo’.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yateranye ku wa14 Kanama 2020, yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza n’ingamba zigomba gukurikizwa zirimo nko gukomeza gahunda yo gupima abantu COVID-19 gukomeza kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi n’izindi.

Gusa kuva icyo gihe kugeza ubu imibare y’abakomeje kugaragarwaho n’icyorezo cya COVID-19 yakomeje kugenda itumbagira kugeza ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu hagaragaye abantu 231 banduye mu gihe umubare w’abahitanwa n’iki cyorezo na wo ukomeje kuzamuka ubu kikaba kimaze guhitana abagera kueri 15 ku butaka bw’u Rwanda.

Iyi mibare yo kuri uru rugero niyo yatumye benshi bategereza n’amatsiko menshi ariko ari kumwe n’ubwoba ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu.

UMUBAVU turaza kubagezaho ibi byemezo uko byakabaye nibisohoka...





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo