Amatsiko ni menshi k’uruzakatirwa  Bosco Ntaganda mu minsi mike


Nyuma y’imyaka itatu aburana mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), urubanza rwa Général Bosco Ntaganda ruzapfundikirwa hatangwa ijambo rya nyuma ku ruhande rw’ubushinjacyaha ndetse n’ubwunganizi.

Uyu mugabo w’imyaka 44 yishyikirije urukiko mu 2013. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu 2015. Ashinjwa ibyaha 13 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu

Ntaganda ashinjwa ubwicanyi, gusahura no gufata abana ku ngufu byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye hagati ya 2002 na 2003 mu gace ka Ituri.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganda ari we wateguraga ibyo bikorwa bibi, akabiyobora ndetse akanatanga intwaro zo kubishyira mu bikorwa.

VOA yatangaje ko guhera ku wa Kabiri w’iki cyumweru kugeza ku wa Kane, urukiko ruzumva ijambo rya nyuma ku mpande zombi haba uregwa n’ubushinjacyaha mbere yo gufata umwanzuro.

Ni urubanza ruhanzwe amaso nyuma y’iminsi mike urukiko rugize umwere Jean Pierre Bemba wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 18 ku byaha byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye muri Centrafrique.

Muri Kamena 2017 Ntaganda yireguye avuga ko na we ari ikiremwamuntu nk’abandi. Nk’umuntu watakaje abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ntaganda yavuze ko atakwifuza ko hari abandi bibaho.

Yagize ati “Numvaga ko nta bandi bantu nifuza ko babaho nkuko umuryango wanjye wabayeho.”

Ntaganda yavukiye mu Rwanda mu 1973. Yaje kwimukira i Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni Général wabaye mu ngabo za Congo hagati ya 2007 kugeza mu 2012. Mu 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda asaba gushyikirizwa ubutabera dore ko yashakishwaga ku byaha ashinjwa.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Uriaxander Kuya 9-09-2018

Gen ntaganda nawe azababarirwe,kubera nimwenewacu umucikacumu wa #Genocide