Amatora muri Tanzania: Zimwe mu mbuga n’ikoranabuhanga byahagaritswe

Mu gihe habura amasaha makeya ngo abanya-Tanzania bitorere Perezida binyuze mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategwnyijwe ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ukwakira 2020, biravugwa abategetsi bamaze guhagarika zimwe mu mbuga nkoranyambaga zirimo nka Twitter.

Amakuru avuga ko urubuga rwa Twitter rwahagaritswe imbere muri Tanzania no hakurya mu birwa bya Zanzibar.

Impirimbanyi zo muri Tanzania ni zo zemeje ko ruriya rubuga rwabaye ruhagaritswe, zinashimangira ko kuruhagarika byanagize ingaruka no ku zindi mbuga Nkoranyambaga nk’urwa Telegram.

Abari basanzwe bakoresha Twitter bavuga ko ubu bari gukoresha VPN (Virtual Private Network), gusa bakavuga ko na yo iri gukora bigoranye.

Urubuga rwa Twitter rwahagaritswe muri Tanzania, nyuma y’amasaha make sosiyete z’itumanaho muri kiriya gihugu zihagaritse uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi bwa Telefoni.

Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania (TCRA) ubwo cyatangazaga ibyo guhagarika ubutumwa bugufi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, cyavuze ko bene buriya butumwa bishobora kugira ingaruka mbi ku matora rusange yegereje, bityo bukaba buhagaritswe hagati y’itariki ya 24 Ukwakira n’iya 11 Ugushyingo.

Perezida John Pombe Magufuli uyoboye Tanzania kuva mu mwaka 2015 unahabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Tanzania mu myaka itanu iri imbere, azaba ahanganye mu matora na Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe wakunze kumushinja guhohotera abamushyigikiye.

Guhabwa amahirwe yo gutsindira manda ye ya Kabiri byashingirwa ku kuba nubwo anengwa ibirimo kubangamira ubwisanzure, ashimwa n’abaturage kuba yarabashije guhashya ruswa no kwirukana abayobozi badakora inshingano zabo.

Muri manda ya mbere ya Magufuli yaranzwe no kuzamura ubukungu bw’igihugu, aho mu minsi ishize iki gihugu cyemejwe ko cyinjiye mu mubare w’ibihugu bifite ubukungu buringaniye, mu gihe iyo ntego bari bariyemeje kuyigeraho mu 2025.

Ubutegetsi bwe ariko mu minsi ishize bwanenzwe kudafatira ingamba zikomeye icyorezo cya COVID-19, ku buryo magingo aya hatazwi ubukana bwacyo mu gihugu.

Abayobozi batandukanye barimo Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania n’abandi banyapolitiki batandukanye, bumvikanye mu bihe byashize basaba Magufuli kuguma ku butegetsi na nyuma y’umwaka wa 2025, nubwo iyi manda ya Kabiri atarayitorerwa, ariko aheruka kuvuga ko narangiza manda ya Kabiri yemererwa, atazakenera indi.

Ubwo CCM yari imaze kwemeza Magufuli nk’umukandida w’ishyaka ku bwiganze, yavuze ko yatunguwe n’uburyo abarwanashyala bamushyigikiye.


Perezida Magufuli arahabwa amahirwe yo gutegeka Tanzania muri manda ye ya Kabiri

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo