Amatora-USA: Trump na Biden mu bihe byahise kugeza ubu-Amafoto

Perezida Donald Trump w’imyaka 74, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, na Joe Biden bahatanye w’imyaka 77, w’umudemokarate, buri umwe afite imyaka irenga 70 mu buzima busanzwe no mu bunararibonye mu kazi.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze ubuzima bwabo.

Mu myaka y’ubuto


Donald Trump w’imyaka 18 yambaye umwambaro wo mu ishuri rya gisikare ry’i New York, agaragara mu gitabo cy’abanyeshuri b’iryo shuri mu mwaka wa 1964

Donald John Trump yavutse nyuma gato y’intambara ya kabiri y’isi, mu kwezi kwa Gatandatu mu 1946.

Ni umwana wa Kane wa Fred Trump, wari umuherwe wo mu rwego rw’ubwubatsi i New York, na Mary Anne MacLeod Trump.

Nubwo yavutse mu muryango w’abakire, yari yitezweho gukora imirimo idasaba ubuhanga bwinshi muri kompanyi ya se.

Yoherejwe mu ishuri rya gisirikare afite imyaka 13 nyuma yuko yari atangiye kwitwara nabi mu ishuri risanzwe.

Yize ubukungu muri Kaminuza ya Pennsylvania, nyuma aza kuba ufite amahirwe menshi yo gusimbura se mu bucuruzi bw’umuryango kubera ko mukuru we Fred yari yahisemo kuba umupilote.


Joe Biden afite imyaka 25, mu mwaka wa1967

Joseph Robinette Biden Jr yavukiye i Scranton muri leta ya Pennsylvania mu mwaka wa 1942.

Ni imfura mu bana bane bo mu muryango w’Abanyamerika b’abanyagatolika bakomoka muri Ireland.

Akiri muto, ingorane ikomeye cyane yagize ni ubumuga bwo kutavuga neza mu buryo busanzwe, yakomeje kugira kugeza yiga mu ishuri ryisumbuye.

Uburyo bwo kwitoza kuvuga ari imbere y’indorerwamo (miroir/mirror) bwaje kumuha umusaruro nyuma y’amezi menshi.

Bwana Biden yize kuri Kaminuza ya Delaware no mu ishuri ry’amategeko ryo kuri Kaminuza ya Syracuse.

Nyuma yaje gushaka umugore we wa mbere, Neilia, nuko atangirira politike mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware.

Mu myaka ya 1970


Donald Trump mu mwaka wa 1976


Senateri watowe Joe Biden arahirira mu bitaro, sebukwe Robert Hunter amuri iruhande, n’umuhungu we Beau Biden arimo koroherwa

Mu myaka ya 1980


Donald Trump atembera mu mujyi wa New York ari mu ndege ya kajugujugu ye bwite mu kwezi kwa munani mu 1987


Senateri Biden n’umugore we Jill, mu kiganiro n’abanyamakuru, atangaza ko avuye mu guhatanira kuba Perezida w’Amerika mu mwaka wa 1987 nyuma yo gushinjwa guterura (gukoporora) ijambo rya Neil Kinnock wari ukuriye ishyaka ry’abakozi ryo mu Bwongereza

Mu myaka ya 1990


Bwana Trump yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru kijyanye na Nyampinga (Miss) w’Amerika na Nyampinga w’Amerika mu bakobwa bato (Miss Teen USA) i New York, mu kwezi kwa mbere mu 1999

Mu myaka ya 2000


Donald Trump na Melania Trump, icyo gihe witwaga Melania Knauss, mu mwaka 1998


Joe Biden afashe ijambo ku rubuga rwo kwiyamamaza, nyuma yo guhabwa ikaze na Barack Obama biyamamazanyaga ngo amubere Visi Perezida, aha hari mu mujyi wa Springfield muri leta ya Illinois


Barack Obama na Joe Biden bari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Brian Cowen, mu munsi mukuru ngaruka mwaka wa St Patrick’s Day, mu biro bya White House mu 2010. Mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwe, Obama yahaye Biden umudari wa mbere ukomeye ku musivile muri Amerika wa Presidential Medal of Freedom


Donald Trump akuyemo agapfukamunwa nyuma yo kugera mu biro bye bya White House ku itariki ya 5/10/2020 avuye mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed National Military Medical Center, aho yamaze iminsi itatu avurwa Coronavirus


Joe Biden aganira n’abanyamakuru ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Erie International Airport muri leta ya Pennsylvania, mbere yo gusubira muri Delaware, ku itariki ya 10/10/2020


Trump na Biden mu bihe byashize

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo