Amatora-Burundi: Agathon Rwasa agiye kuregera Urukiko rukuru rwa EAC

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi (CNL), Agathon Rwasa, atangaza ko agiye kwitabaza Urukiko Rukuru rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ni nyuma yuko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko Gen Evariste Ndayishimiye wari uhagarariye ishyaka CNDD-FDD ari we wegukanye intsinzi mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Agathon Rwasa wari wamaganye ku ikubitiro amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora, yavuze ko yakiriye nabi n’amajwi ya burundu yatangajwe na Komisiyo y’amatora mu Burundi, CENI.

Anenga urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ry’igihugu ngo kuba rutaritaye ku birego byabo, ati "Uru rukiko ntirwigeze rwita ku birego twarushyikirije, rwashimishijwe no gushimisha abaruhaye akazi".

Akomeza avuga ko uru rukiko rutigeze rwerekana nyirizina uburyo ibirego yabo bitari bifite ishingiro ngo kandi byagaragaye ko rukorera ku bwoba bashingiye ku ngabo zari zibari hejuru zafoye imbunda ubwo hatangazwaga amajwi y’agateganyo.

Avuga ko mu Burundi abafite intege ari bo bavuga rikijyana, gusa agashima abanyagihugu avuga ko batoye neza kandi bagatora impinduka ngo nubwo ubutegetsi bwo butazishaka yewe ngo zitanashoboka ashingiye ku buryo abona ibintu.

Ku bandi banyapolitiki bemeye ibyatangajwe na CENI, Agathon Rwasa, ati "Ni uburenganzira bwabo kuvuga uko babyumva".

Abajuijwe ku cyo bagiye gukora, ati "Icyo tuzakora tuzakurikiza ibyo amategeko ateganya ndetse atwemerera abo na bo tubarebeshe amaso turebe aho baganisha u Burundi".

Ku byo yari yatangaje ko urukiko rurinda Itegeko Nshinga mu Burundi nirutita ku kirego cyabo, bazitabaza Urukiko Rukuru rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Rwasa, ati "Uwo mugambi turacyawufite kuko iyo ubutabera bubuze mu gihugu abantu babushakira ahandi".

Avuga ko mu gihe Abarundi batazumva ko bakwiye gushyira imbere ubutabera, ngo nta mutekano uzaharangwa.

Abajijwe ku cyerekana ko ishyaka CNL yari ahagarariye mu matora ryaba ryaratsinze amatota, yavuze ko abavuga ibyo ari abigira ababaruye amajwi kuruta abari babirimo.

Yagaragaje ko ngo hari abagiye biyemerera ko batoye inshuro nyinshi, abagaragaye ko batoye kandi barapfuye, abari mu buhungiro bagaragaye ko batoye kandi bari hanze kimwe n’abari mutri Gereza n’imibare ngo itaragiye ihura ku biro bimwe na bimwe by’amatora kandi amatora ya Perezida, ay’abadepite n’ay’abajyanama b’amakomine yarabereye rimwe n’ibindi.

Ku wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, nibwo Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ku buryo bwqa burundi intsinzi ya Gen Evariste Ndayishimiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aho agomba kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka irindwi iri imbere

Urukiko rwavuze ko Gen Ndayishimiye yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 68%. Ni mu gihe amajwi ya Rwasa bari bahanganye we yagabanutse akagira 22.42% mu gihe ay’agateganyo yari yagaragaje ko yagize 24%.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi, Abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’Abayobozi b’Abamakomini yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020.

Ingabire Victoire ati "Ntabwo Rwandair ihombye kubera Covid-19, yahombye na mbere yayo", n’ibindi bitekerezo bye bitandukanye ku ngengo y’imari y’u Rwanda ya 2020/2021 n’uburyo izakoreshwa, urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo