Amateka y’ubwato bwa Titanic bumaze imyaka 109 buhitanye abantu 1 500.

Hashize imyaka igera ku 109 Titanic ubwato buzwi cyane mu mateka nk’igikoresho cyakozwe n’ibiganza by’umuntu cyashoboye kugendera ku mazi ari kinini bwa mbere mu mateka y’isi dutuye. Urugendo rwayo ntirwayihiriye Kuko ku itariki ya 14 Mata 1912 mu rugendo rwayo rwa mbere bwarohamye maze buhitana ahagera ku 1500 barimo : abana, abagore, abagabo, ndetse n’abandi bantu bari bakomeye icyo gihe babutakarijemo ubuzima.

RMS Titanic bwari ubwato bw’igitangaza bwubakiwe mu gace ka Belfast muri Ireland ngo butware abantu mu ngendo zo mu mazi, bukaba bwari ubw’Abongereza. Ijambo “Titanic” ryahawe ubu bwato nk’izina rikomoka mu rurimi rw’ikigereki, risobanura “ikintu kinini cyane”.

Nubwo imyaka ishize igera kuri 109 ubu bwato burohamye mu Nyanja ya atlantika, ntabwo amateka yabwo ashobora gusibangana mu matwi y’abantu .

Imirimo yo kubaka ubu bwato yari ikomeye cyane ndetse irimo n’ impanuka nyinshi, dore ko mu bakozi basaga 15,000 bakoraga mur’iyi mirimo benshi bahuraga n’impanuka kandi nta bwirinzi bukomeye bari bafite. Icyo gihe abakozi bagera kuri 246 barakomeretse, 28 muri bo bakuramo ubumuga bwa burundu, 9 bo bahasiga ubuzima.
Tariki 31 Gicurasi 1911 ku isaha ya saa sita n’iminota 15 z’amanywa (12:15 PM) imbere y’ abantu basaga 100,000 nibwo ubwato bwa Titanic bwashyizwe ahagaragara maze abari bahari bibonera ubwo bwato bw’igitangaza.

Tariki 10 Mata nibwo ubu bwato bwahagurutse I Southampton mu bwongereza bwerekeje I New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, byari biteganyijwe ko buzagerayo nyuma y’iminsi 10 (ku ya 20 Mata). Ubu bwato kandi bwari burimo abantu b’ingeri zose ariko by’umwihariko bukaba bwarimo abakire ba mbere ku isi muri icyo gihe, bari bagiye mu ngendo zo kwishimisha. Ubu bwato bwahagurutse burimo abantu bagera ku 2202 barimo abakozi babwo 885 n’abagenzi 1,317 biganjemo ab’igitsinagabo bageraga kuri 66% ndetse buyobowe na Captain Edward John Smith nawe waguye muri iyi mpanuka.

Buri mu Nyanja rwagati mu majyaruguru ya Atlantika bwaje kugonga ibuye rinini ry’urubura maze biba mpamvu nyamukuru y’iyi mpanuka. Ku isaha ya saa munani n’iminota 20 za mu gitondo (ku ya 15 Mata) nyuma y’amasaha 2 n’iminota 40 bugonze icyo kibuye bwatangiye kumanuka mu buryo budasanzwe, aho igice kinini cy’imbere cyari kimaze kwinjira mu mazi kugeza ubwo moteri zabwo zatangiye kugaragara hejuru ndetse uko amazi yakomeje kubukurura bwaje gucikamo ibice 2.

Ibice by’ubu bwato byaguye hasi mu nyanja, kugeza n’ubu bikaba bikirimo. Hari ifoto yafotowe muri 2004 yashyizwe hanze mu mwaka wa 2012, ikaba igaragaza kimwe mu bisigazwa by’ubu bwato mu bujya kuzimu bw’inyanja bugera ku bilometero hafi 4. Nyuma y’iyi mpanuka igifatwa nk’impanuka ya mbere yo mu mazi yahitanye abantu benshi mu mateka y’isi, bagera ku 1500 bari bamaze kuhasiga ubuzima abandi bagera kuri 710 babashije kurokorwa. Ubwato bwa Carpathia bwatabaye bwafashe iminsi 3 kugira ngo bugere I New York.

Ubu bwato bwari bufite ibice bigera ku 9 bigerekeranye harimo icyo hejuru cyashyirwagaho ubwato bw’ubutabazi n’icyo hasi cyabikwagamo imitwaro, ibindi bice 7 byo hagati byari bigenewe abagenzi.

Mu mwaka w’1997, umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika James Cameron yashyize hanze filime ivuga kur’iyi mpanuka. Iyi filime iri ku mwanya wa 2 muri filime zinjije amafaranga menshi cyane ku isi. Icyakora yongerewemo indi nkuru y’urukundo rwa Jack na Rose nk’aho aribo bateye iyi mpanuka, ubwo uwacungaga icyerekezo ubu bwato bwerekezagamo yabarangariraga basomana akibagirwa gucunga imbere, agashiduka ubwato bwegereye iki kibuye bwagonze.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo