Amateka y’abakuru b’ibihugu bakomeye ku Isi n’amafoto yo mu buto bwabo

Ngirango ahari hari bamwe bibaza niba abakuru b’ibi bihugu baratobanye akondo cyangwa barakinanye imikino n’abandi bana bari bari mu kigero kimwe bitewe nuko baba bafatwa nk’abantu badasanzwe.

Uyu munsi iyo urebye icyubahiro abakuru b’ibihugu bikomeye ku Isi bahabwa, byagorana kwemera ko umunsi umwe babayeho mu bwana no gukurura ishusho bari mu bikorwa biranga abandi bana bose nko gukubagana, kwiyenza no kwiriza n’ibindi.

Hifashishijwe imbuga zitandukanye nka Forbes, Celebrity net worth,..UMUBAVU wabakusanyirije amwe mu makuru yabo mbere y’uko baba abakuru b’ibihugu.

Turi buze kwibanda ku bayobozi bakuru b’ibihugu cyane cyane bo hanze ya Afurika ndetse n’amafoto yabo.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Uyu mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa kuva mu 2017, amazina yiswe n’ababyeyi ubwo yavukaga ku wa 21 Ukuboza 1977 ni Emmanuel Jean- Michel Frédéric Macron.

Macron yavukiye mu gace kazwi nka ‘Amiens’, se na nyina bari abaganga gusa se yanakoraga akazi ko kwigisha muri Kaminuza isomo ry’ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health).

Mu bwana bwe Macron ngo yari azi ubwenge cyane ariko agakunda kugirana umubano n’inshuti zamurutaga.

Macron yinjiye muri Politiki mu 2001 ubwo yajyaga mu ishyaka ry’aba-socialiste nyuma yo kurangiza amasomo y’ibijyanye na Politiki mu Ishuri rikuru rya Paris. Yaje kurivamo ashinga irye rya Eh Marche ari naryo yatsinze amatora arimo.

Bill Clinton wategetse Amerika

Uyu mugabo wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavukiye muri Arkansas ku wa 19 Kanama 1946. Nyina yamwise William Jefferson Blythe III.

Clinton abura amezi make ngo avuke se yahitanywe n’impanuka y’imodoka, maze nyina ashaka undi mugabo witwa Roger Clinton ari naho uyu muhungu wari ukiri muto yahise afatira iri zina yitwa William Jefferson Clinton.

Mu bwana bwe Clinton yakuze akunda politiki ariko nk’uko yabyivugiye, birushaho muri Nyakanga 1963 ubwo yabonaga amaso ku maso Perezida John F Kennedy akaza kugira n’amahirwe yo kumusuhuza.

Izi nzozi ze no gukunda Politiki yarabikuranye kugeza ayoboye Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.

Angela Merkel

Angela Dorothea Merkel ni Chancelière w’u Budage kuva mu 2005, akaba n’umwe mu bagore bavuga rikijyana ku Isi.

Merkel yabonye izuba ku wa 17 Nyakanga 1954, avukira mu gace kazwi nka Hamburg mu burengerazuba bw’u Budage ku mubyeyi w’umugabo wari Pasiteri nyina akaba umwarimukazi.

Mu bwana bwe Merkel ngo yari umwana utuje kandi uzi ubwenge mu ishuri. Merkel yinjiye muri Politike mu 1989 nyuma yisenywa ry’urukuta rwa Berlin.

Mu 2005 yabaye umugore wa mbere utorewe kuba Chancelière w’u Budage, ubu akaba ari umwe mu banya politike bafata imyanzuro ikomeye ku Isi.

Barack Obama, umwirabura wa mbere wategetse Amerika

Uretse kuba Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’umwirabura, ni n’umwe mu bagabo bubashywe kandi ukunzwe n’abatari bake.

Obama yavukiye mu gace ka Honolulu muri Hawaii ku wa 4 Kanama 1961, Se Barack Obama Sr yakomokaga muri Kenya naho nyina Ann Dunham akaba Umunyamerika.

Mu bwana bwe, Obama yakuze agorwa no kutabona Se kuko yatandukanye
na nyina akiri muto.

Vladimir Putin utegeka u Burusiya


Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin ni uku yasaga mu bwana bwe

Uyu mugabo uri mu bakomeye muri politiki y’Isi akaba na Perezida w’u Burusiya yabonye izuba ku wa 7 Ukwakira 1952 mu gace kazwi nka ‘Leningrad’ ubu hitwa ‘St. Petersburg’.

Putin nta muvandimwe agira kuko bakuru be babiri bapfuye mbere y’uko avuka. Mu bwana bwe uyu mugabo yakundaga imikino njyarugamba kuko ku myaka 16 yari kabuhariwe muri Sambo ( uruvange rw’umukino wa Judo no
kurwana).

Uyu mugabo ugaragara nk’utinyitse cyane yatangiye kumenyekana mu 1975 ubwo yabaga umukozi w’urwego rw’iperereza, KGB nyuma yo kurangiza amategeko muri Leningrad State University.

Putin yabaye Perezida w’u Burusiya kuva mu 2000 kugeza mu 2008 aza
kongera gutorwa mu 2012.

Uhuru Kenyatta utegeka Kenya

Uhuru Muigai Kenyatta yabonye izuba ku wa 26 Ugushyingo 1961 mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Se umubyara Jomo Kenyatta, afite amateka akomeye ku mugabane wa Afurika by’umwihariko muri Kenya kuko ari we wayigejeje ku bwigenge akayibera na Perezida wa Mbere.

Mu bwana bwe, Uhuru Kenyatta yakuze akunda gukina umukino wa Rugby, aho yari n’umwe mu bakinnyi b’imena b’ikigo cy’amashuri yizeho cya ‘St. Mary’s School’.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, amasomo ye yayakomereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rya ‘Amherst College’ aho yize amasomo ya Politiki n’ubukungu. Nyuma yo kurangiza yagarutse muri Kenya ajya mu bikorwa by’ubucuruzi cyane.

N’ubwo yabanje kugaragara mu bucuruzi cyane, mu 2001 nibwo izina Kenyatta ryamenyekanye cyane muri Politiki ubwo Perezida Moi yamugiraga umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aho yavuye aba Minisiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu agenda azamuka kugeza mu 2013 atorewe kuba Perezida wa Kenya.

Yanditswe na Dushimimana Elias





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo