Amasezerano Perezida Kagame na Museveni basinye ashobora guhosha amahari hagati y’ibihugu byombi

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano ashobora no kuzashyira akadomo ku bibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Angola kuri uyu wa 21 Kanama 2019 mu nama yahuje abakuru b’ibihugu igamije “kunoza imikoranire no kubungabunga umutekano w’akarere.’’

Yari ahagarariwe na Perezida wa Angola Perezida, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Perezida Kagame yageze muri Angola avuye muri Namibie aho yari amaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi.

Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko “Perezida João Lourenço, Kagame, Museveni na Tshisekedi basoje inama yabahuje hasinywa amasezerano agamije kunoza imikoranire n’umutekano mu Karere.’’

Aya masezerano kandi yakurikiwe na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso.

Mu nama yaherukaga guhuza abakuru b’ibihugu byombi na yo yabereye muri Angola ku wa 12 Nyakanga 2019, yasize u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza kuganira ku bibazo bifitanye.

Mu myanzuro yafatiwemo harimo uvuga ku gukomeza kunoza no kwagura umubano hagamijwe inyungu z’abaturage zishingiye ku bukungu na politiki; kwita ku gushaka umuti w’amakimbirane hagati y’ibihugu binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika.

Ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, inama yishimiye ubushake buhari bw’impande zombi bwo gukomeza ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo gihari.

Iyo ngingo ivuga ko “Inama yakiriye neza ubushake bwa Angola ifatanyije na RDC muri urwo rugendo [gukemura ikibazo cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].’’

U Rwanda rumaze iminsi rushinja Uganda ibintu bitatu bikomeye birimo Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagakorerwa iyicarubozo imiryango na ambasade batazi aho bari kandi ntibagire icyo bashinjwa imbere y’inkiko, abandi bakavanwa mu byabo bakajugunywa ku mipaka. Ni ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni abagize inzego z’umutekano za Uganda kimwe n’abayobozi muri icyo gihugu bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda barimo imitwe ya RNC, FLN, FDLR n’abandi; hakaba n’ikibazo kijyanye n’ubucuruzi bw’Abanyarwanda bwabagamiwe bikomeye ndetse ibicuruzwa byabo bigafatirwa muri Uganda.


Perezika Kagame na Museveni bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono

Abakuru b’ibihugu bishimiye intambwe itewe hagati y’ibihugu by’akarere





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo