Amasasu y’Imana atandukanye n’ay’abantu, umva ko Abajepe barinda!

"Buriya Imana igira amasu ’Originale’, amasasu y’Imana atandukanye n’ay’abantu, umva ko Abajepe barinda, ntibarinda amasasu yatumwe n’Imana".

"Mose yarambitse inkoni hasi ku butaka Farawo yinangiye, ubutaka buba bubyaye inda no kwa Farawo umwami (wenda tuvuge Perezida mu mvugo y’iki gihe) na we aba afashwe n’inda, reba aho Perezida arwara inda".

Ni ubutumwa bwagarutsweho n’umwigisha w’ijambo ry’Imana, Riziki Chantal, muri ’Ntutuzayoba Live Concert’ yari yateguwe n’umuhanzi Tuyishime Thacien wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana nka ’Thacien Titus’.

Ni igitaramo cyabereye mu mujyi wa Huye kuri ADEPR ya Taba dore ko cyari cyanatumiwemo Korari Iriba ikorera umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi n’abavugabutumwa batandukanye.

Riziki Chantal, umukobwa w’Umukristo wa ADEPR Kiruhura muri Paruwasi ya Muganza muri Nyarugenge mu ijambo yigishije, ni bwo yagarutse ku kwibutsa Abakristo ko mu gihe Imana yashatse inzira ahantu ntawayitangira.

Ijambo ry’Imana ryasomwe muri Yesaya 35:8 hagira hati "Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba", ari nayo ntego yari iy’iki gitaramo.

Uretse iyi ntego y’igiterane, Riziki Chantal yigishije ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 5: 8 hagira hati "Hahirwa ab’imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana", aho yibukije Abakrisitu bitabiriye iki giterane bidasanzwe ko abahiriwe atari abo babona mu isi bemerwa n’abantu.

Muri iri jambo nibwo yakomoje ku buryo Imana yagiye yishakira inzira kugira ngo irengere Mose n’Abisirayeli kubera umutima uboneye bari bafite kugeza ubwo iteje ibyago bikomeye kwa Farawo birimo ibikeri, inda n’ibindi kugira ngo haboneke inzira Abisirayeli babone amahoro.

Umva birambuye ijambo ry’Imana Riziki Chantal muri ’Ntituzayoba Live Concert’:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo