Amarira n’agahinda mu bashumba ba ADEPR...Ibintu byafashe indi ntera

Mu rukerera rw’ejo ku wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 ,Umubavu Tv online na Umubavu.com nibwo twamenye ko kuri ADEPR Umujyi wa Kigali haza kubera inama yo guha abari abashumba ba za Paruwase inzandiko zibasezerera kuri uwo mwanya bamazeho imyaka myinshi nta cyaha bakoze.

Nyuma yo kumenya aya makuru, umunyamakuru ba Umubavu Tv online na Umubabu.com yahise anyarukira ku Cyicaro gikuru cy’ururembo rwa Kigali kiri mu Karere ka Nyarugende , akihagera ibyavugwaga byaje guhinduka birangira abashumba bahawe inzandiko zibatumira mu nama izaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021 kuri Dove hotel, bivugwa ko aribwo bazahabwa amabwiriza mashya y’amavugurura.

Mu kababaro kenshi n’igihunga cyinshi abashumba batinye kuvugana n’umunyamakuru wa Umubavu Tv online na Umubavu.com. Umuyobozi wa ADEPR Regiyo ya Kigali,Past Rurangwa Valantin wari watanze uburenganzira bwo gufata amashusho ,byarangiye akwepye umunyamakuru kandi yari yemeye kumuha ikiganiro kugeza umunyamakuru arambiwe agataha undi yanze gusohoka mu Biro bye.

Abashumba batashatse ko amazina yabo amenyekana ku impamvu z’umutekano wabo babwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com byinshi bafiteho impungenge birimo kwirukanwa kandi harimo bamwe bari baratse za Banki inguzanyo bishyingikirije umushara dore ko ari nawo wabafashaga kwita ku miryango yabo.

Bagize bati" Twaje muri iyi nama bivugwa ko duhabwa amaruwa adusezerera uko byaje guhinduka ntitubizi, inama yarangiye duhabwa amabaruwa adutumira mu inama kuri Dove hotel kuya 03 Mata 2021"

Babajijwe uko bazakira gukurwa ku bushumba bagize bati " Ni agahoma munwa kuko imyaka yose y’ubuzima bwacu twayirunduriye mu Itorero none se batwirukana bakabona ko tujya he? Nibabikora kizaba kibaye ikindi gitangaza muri ADEPR kuko twafashe amadeni ya banki twabonaga uko tubaho n’imiryango yacu turumva nabo ari abantu bashyira mu gaciro batabikora.ariko nibanabikora kazaba ari akarengane tudafite uwo twakaregera uretse Imana"

Rev.Past Munyamahoro Sethi ni umwe mu babaye mu buyobozi bwa ADEPR ku mwanya wa Rejiyonali imyaka myinshi nyuma ya 1994, yabwiye Umubavu tv online na Umubavu.com ko kwirukanwa ku bushumba bizaba ari amahano kuko ibibazo biba muri ADEPR bidaterwa n’abashumba ba za Paruwase ahubwo biterwa na Biro nyobozi ya ADEPR ,anagaruka ku kuntu RGB yivanze mu gushyiraho abayobozi ba ADEPR ati" Twaje mu nama bivugwa ko badusezerera ku myanya yacu birangira baduhaye ubutumire bwo kuzajya mi nama.Rero, kwirukanwa kwacu abashumba nibiramuka bibaye bazaba badushyize mu kaga kagomeye twe n’imiryango yacu,turababaye cyane kubona ibyo twubatse imyaka myinshi baza bakabisenya nkaho ntacyo twakoze
Njye Biro ya Past Isaï nyibona nk’abaje gukorera RGB muri ADEPR kuko ntibashyizweho na ADEPR .Guhuza za Paruwase,kutuvana ku bushumba ni ugusenya ibyubatswe.kandi abakirisito barabibona nino kubaca intege."

Abajijwe ku kuba hari abayobozi ba ADEPR bavuzweho gukorana n’Imitwe y’Iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda ,yavuze ko’’ abo badakwiye gukomeza kuba mu mwanya kuko bariho inenge bakabaye birukanwa ku kazi bakaba banahejwe mu Itorero kuko niko no ku bandi bakirisitu bigenda iyo bagaragaweho umugayo ".

Mu butumwa yahaye RGB yavize ati" RGB nubwo ifite mu nshingano amadini ariko nireke kwivanga no kwinjira no gusenya inzego z’itorero mu gushyiraho abayobozi b’atashyizweho n’Itorero.

Naho ubutumwa yageneye Past Isaï uyoboye inzibacyuho, yagize ati"Ndamusaba kudakomeza kuba igikoresho cyo gusenya Itorero"

Aba bashumba bakaba bakeka ko igikorwa cyo kubakura ku mirimo yo kuyobora za Paruwase bagikwepye kuko baje aricyo biteguye.Bati"igikorwa twaje twiteze nticyakozwe uyu munsi yenda kizakorwa kuri uyu wa gatandatu kuri Dove hotel dore ko twahawe amabaruwa adutumira byihuse"

Umubavu Tv Online Umubavu.com tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru ya ADEPR iteye ubwoba ku bari abashumba ba za Paruwase batigeze baba mu matiku y’ibibazo byaberaga mu bushorishori bw’iri torero mu myaka hafi 8 ishize.Ndetse n’ibizava muri iyi nama izaba k’umunsi wejo.

AMARIRA N’AGAHINDA MU BASHUMBA BA ADEPR IBINTU BYAFASHE INDI NTERA

Clément Bagemahe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Habumugisha Emmanuel Kuya 5-04-2021

Mureke Bureau ikore akazi kayo izi mpinduka zirakenewe ntabwo ADEPR Ari aho gukura umugati ahubwo ni aho gufasha abakene imfubyi n abapfakazi kuba rero bamwe barahahinduye aho gukura umugati be guteza intambara bareke umuyobozi mushya ahindure ibintu abakirisitu twese dushaka izi mpinduka.
murakoze.

Muhayimana Andre Kuya 4-04-2021

Munyamahoro Sept nareke kubangamira Bereau ya Isaie yibuke yuko yabaye muri Komite zose zabayeho ntacyo twamushimira yakoze ahubwo njye ndi Isaie bose nabakuraho kuko babaye Inkomamashyi ntibagira inama ba Sibomana,Karuranga birinda bigera aho RGB yiyizira mu Itorero ryacu rwose nkabanyetorero twarabagaye rero mureke Isaie ashyire Itorero kumurongo yaje twamusengeye ni Moise Wacu!ibyarigukora turabishyigikiye 100% nimumutambamira RIB izakore akazi kayo,abazabura umugati ntekerezeko mwakoraga Seving Courage Bureau yacu turabashyigikiye kuko Adepr yayoborwaga nabanyabwoba batinya gufata imyanzuro rero ngiki icyo bita guca mu Ishuri icyo bimaze mushyire Itorero kumurongo Nyagasani azabahemba!

Kwitonda Jean Bosco Kuya 4-04-2021

Ukonikokuri

Laurentxxx Kuya 4-04-2021

Bashumba,umurimo w’Imana numuhamagaro mwari mwarahawe n’Imana bityo rero niba wari mwaratoranijwe n’Imana ntawabanyaga nkuko mwatwigishaga kuko uwagabiwe nuwiteka ntawamunyaga, none rero uwabahaye ubushumba annie ubakuyeho ahubwo musubireyo ku rutambiro musenge yongere wibuke. Naho ibyo mwubatse aho bitugejeje turahabonye nukwibera my nabandi nyine nkubaze ko ubivuze utabiciye ku ruhande Gusa ntimukabe nka Yuda mwe muzababarirwa

UMUNYETORERO RYA ADEPR Kuya 4-04-2021

Bavandimwe ndabasuhuje.

Mbanje kwihanganisha abashobora kuzakurwa mu mirimo, ariko nababwira ko nta murimo w’akarande ubaho, uragakora igihe cyagera ukakavaho.

Ndanabasaba ko batandukanya gukorera Imana no gukorera itorero.

Twakwibaza Niba aba bashumba bari abakozi b’Imana. Niba ari abakozi b’Imana umurimo ni mugari n’utaba umushumba yaba umukirisitu usanzwe. Ingororano zirahari Ku bakoreye uwabahamagaye.

Ariko Niba ari abakozi b’idini/itorero ubwo umukoresha ntakibabonamo umusaruro yari abatezemo. Si ubwa mbere abakozi basezererwa n’abakoresha; mbibutse umuntu abura Se ariko atabura Shebuja.
Mushake akandi kazi(undi mukoresha) mukora.

Gukorera Imana biracyashoboka.

Samuel Kuya 4-04-2021

Umushumba wahamagawe n’Imana, ubu hari icyo irimo kumwongorera imihumuriza.naho uwahamagawe n’ibindi nawe hari amajwi arimo kumva amubwira ngo urapfuye, uragowe. Bakozi b’Imana, bene data, mwisebya bureau nyobozi iyobowe na PST Isaie kuko irimo gukora neza cyane, irimo gushyira inyungu z’Imana imbere.

Karasira Theodomir Kuya 3-04-2021

Njye mboba ibi byose bitaratunguye Imana yo nyir’Itorero ! Buriya ifite ibyo ibona bitayinejeje ishaka gusenya ,ikubaka ibishya ! Ese ubundi mbabaze murarinda mwasakuza ibi bitaraba ,niba mwarasenganga Imana yabibabwiyeho iki ?

-xxxx- Kuya 3-04-2021

Nibakure amaboko mumifuka nabo bakore nyine. Bitunge batunge nimiryango yabo!

Alias kawesa Kuya 3-04-2021

Gusa aha harimo guhimana kuri bamwe kuko ntakurwanira mumurimo w’Imana cyakora hahirwa abapasiteri bakoze bayobowe numwuka w’Imana kuko naho bakirukanwa ntibazabura kubaho kuko haribyinshi Imana ibafitiye,ikindi niba kubakuramo bigamije kubarenganya ababikora nabo bazabona ishyano ariko niba arukuzahura umurimo ntakwikubira nukuri umugisha nabo urahari nuko nyine ubonye umugati uhagaze utabura kuvuga kandi ushonje arataka kandi harabijuta bakaniga abandi so twese turabantu iratuzi.

Kadende Kuya 3-04-2021

ARIKO SE UWO MUSHUMBA NGO NI SETH URI GUSHINJA BUREAU KO IRI GUSENYA NGO IBINTU BUBATSE IGIHE KIREKIRE AFITE UBWENGE CG?

NONE SE IBYO BUBATSE IGIHE KIREKIRE NTITWABONYE UMUSARURO WABYO? MWARETSE GUSAZA IMIGERI MUKAREKA ABANTU BAGAKORA NEZA IBYO BATEGUYE TUKAREBA AHO BITWEREKEZA?

NJYEWE ICYEMEZO CYO KUGABANYA AMAPARUWASI NDAGISHYIGIKIYE 100%

valentine Kuya 3-04-2021

yewe,ibi byari bikwiye kubaho kuko nubwo abo hejuru aribo baryanaga,ariko aba nabo babaga mu itorero kdi barabireberaga gusa ntihagire reaction nimwe bagira,ahubwo ukabona bagarara nkabacinya inkoro cg inkomamashyi bakirengiza ko ari umurimo w’Imana barimo.naho abayobozi dufite ubu nibakomereze aho kuko uko Mose yayoboye siko Yosua yayoboye kdi yabagejejeyo amahoro gakondo iraboneka.aba benedata nibihangane bakire impinduka ntakundi byagenda .

Kadende Kuya 3-04-2021

ARIKO SE UWO MUSHUMBA NGO NI SETH URI GUSHINJA BUREAU KO IRI GUSENYA NGO IBINTU BUBATSE IGIHE KIREKIRE AFITE UBWENGE CG?

NONE SE IBYO BUBATSE IGIHE KIREKIRE NTITWABONYE UMUSARURO WABYO? MWARETSE GUSAZA IMIGERI MUKAREKA ABANTU BAGAKORA NEZA IBYO BATEGUYE TUKAREBA AHO BITWEREKEZA?

NJYEWE ICYEMEZO CYO KUGABANYA AMAPARUWASI NDAGISHYIGIKIYE 100%

Kadende Kuya 3-04-2021

ARIKO SE UWO MUSHUMBA NGO NI SETH URI GUSHINJA BUREAU KO IRI GUSENYA NGO IBINTU BUBATSE IGIHE KIREKIRE AFITE UBWENGE CG?

NONE SE IBYO BUBATSE IGIHE KIREKIRE NTITWABONYE UMUSARURO WABYO? MWARETSE GUSAZA IMIGERI MUKAREKA ABANTU BAGAKORA NEZA IBYO BATEGUYE TUKAREBA AHO BITWEREKEZA?

NJYEWE ICYEMEZO CYO KUGABANYA AMAPARUWASI NDAGISHYIGIKIYE 100%

Joe Kuya 3-04-2021

Uwiteka azi byose

Eric Kuya 3-04-2021

rwose Abayobozi bashya ba ADPR nibakomereze aho kuko ubuyobozi wose bugira za manda harya pasiteri we nukuyobora kugeza apfuye? kandi tumenye yuko ntabapasiteri bakibaho kuko yusengewe ngo uhawe inshingano zubu pasiteri wataze ruswa nawe urumvako ibyobintu burya sibyawe.njye hari pasteri wambwiye nabi kuri ADPR paruwase ya Gisenyi mpitanzinukwa gusenga ariwe uribwigishe rero babahindure cg babe abaririmbyi naba diyakoni kuko byose ni mirimo y’Imana

Ineza sarom Kuya 3-04-2021

Muraho neza abo yesu yahamagaye
Ngewe ntababeshye iki gihe k’impinduka kije nari maze igihe nkitegereje kuko ibyaberaga muri ADEPR byari bimaze kurambirana pe
Ahubwo ndayizeye nakomereze aho
Yaje twara musengeye nokore umurimo wuwamuhamageye hakori ku manwa bitari bwira
Gura icyo namusaba nawe ntazigere yishyira hejuru arebere kuri bagenzi be bimutere gutinya Imana ayikorere ayitinya

Naho nakomerezaho azane impinduka muri ADEPR

Abashuma bo nibashake ibindi bakora bibuke ko mubo bayoboraga hari haromo nabatagira akazi kandi bari babayeho

Nibareke gutera imbabazi nibintu bari baradukoreye
Bibibuke ko ezekiyeri ibyo yabihanuye ko Marayikika azakubita ahereye ku basaza bimbere

Bashumba mwihanage!

Samuel Kuya 3-04-2021

ADEPR si ubukonde bw’abantu runaka cg Ubwami kuburyo wakangisha imyenda yamabanki ,ubu se twe abachristo tudafite igihembo mu idini ntabwo dufite imyenda mumabanki twarirukanwe bamwe muri leta ,abandi mubigo runaka.
Bamenyerewe guhora batamikwa nabo nobajye gukora ibindi.
ubu si Ubwami bw’umuryango.
Niba barakoreye Imana byukuri izabahemba.
Seth Munyamahoro ayobewe ko akiri Regional yicaga agakiza ayobeye ururembo rwa Gisenyi yitwazaga pistol kuruhimbi,akanga atera ubwoba kigirango uhabwe promotion wamuhaga ibiturire,ageze mururembo rwa Butare ibyo yarabokomeje ,yungirije mururembo rw’uburengerazuba yari yaramunzwe na ruswa kubashaka guhabwa inshingano.
ageze muri paruwasi ya Gasave bamwe bahawe ubupasteur n’ubwarimu niwe bacishijeho cash ,basangiye na Ruharwa Rurangirwa mu manyanga,naceceke rero kuko tumuzi nabi,niba abandi bavugaga bafite ubuhamya buzima n’ubuchristo we akocecekera kuko ntacyo we arengera arabyina avamo ajya gusanga uwo yakoreye niba ari Imana cg Satan.
Naho gutinga urutoki RGB cg Leta nibareke kwihisha hisha ibitugu nyabapfapfa babihata inkoni ,kirya abandi bajya kukirya kikishaririza.
Uwiteka azaza ntazaceceka.,bagomeye itorero bararisuzuguza baryinjizamo
ibidakwiye n’abadakwiye barangiza bakavuza induru.
Imana iraje ibakine kumubyima kuko banze kumva no kuyumvira
mwibuke ubuhanuzi bwa Riziki,uzi ubwenjye yasaba Uwiteka imbabazi,akanihira ubigingo bwe naho amateshwa bakayareka.Naho ngo Isaie na comite bafatamije nibreke gukoreshwa na RGB,ibyo nibinyoma Ahubwo nibiyame Imana yakoresheje Leta ngo yigizeyo icyaha nigisa nacyo.

-xxxx- Kuya 3-04-2021

Ni byiza ko bakomereza umurimo mu kidiyakoni twebwe twiteguye kubakira kuko uretse umushahara umurimo wa Data urakomeje kandi ishobora kuguhembera nahandi mwibuke ko ari isezerano ko umukiranutsi atazicwa n’inzara cg ngo urubyaro rwe rusabirize
Pasika nziza.
Nimubirebera mu mubiri muzaka integuza ndetse nimperekeza nibyo biteganywa namategeko

Kwitonda Jean Bosco Kuya 3-04-2021

Nje ndumva abashumba b’amatorero bakoze neza bahabwa kuyobora amaparuwase mashya,abandi bakaba abandi bakayoborwa,kuko ntibavukiye kuyobora ubuziraherezo,kuko nabo hari,abayobozaga igitugu

Imanishimwe Teoneste Kuya 2-04-2021

Muraho neza?maze gusoma iyi nkuru uruhande rumwe birababaje kubwa bamwe bazabigenderamo ariko kurundi ruhande byari ngombwa ko hagira igikorwa mwitorero rya ADEPR pe,ubu abashumba benshi muri ADEPR bari baramaze kurengwa kubera amafranga yubukomisiyoneri baryaga mugushakira abazasengerwa kubushumba bamwe mubayobozi bakuru muri bureau yasimbuwe niyi iriho yari yaramaze kurya amafranga menshi bikarangira umugambi wabo batawugezeho nukuri,ubu abantu bari baguze imyanya bakaba bari mumarira,ubundi ntabwo umuntu yajya kubuyobozi abuguze ngo ubusambo nubugambanyi mumurimo biburemo kuko ntabukristo baba bafite.kubwibyo rero nimureke nyirumurimo atunganye itorero INSESEREZI nibisambo bisohorwemo.abavuganye nayo byukuri kandi bahamagawe mukomeze muyubahe mwicececyeye iraje ibigenze neza.murakoze.

Namudu Easter Kuya 2-04-2021

Muraho neza? Yesu ashimwe cyane.nejejwe nimoinduka zikomeje gukorwa mumurimo w’Imana kuko mbona ba Isai baraziye igihe pe,ubundi igihe Niki ngo abashumba babuguze basohorwe mumurimo kuko igiti cyose Data atateye kigomba kurandurwa,ubundi abashumba benshi bariho imyanya bari barayiguze ntiwarumuhamagaro rwose,igihe Niki rero ngo iyo sisteme isenywe yari yarubatswe yo kugura no kugurisha imyanya muri ADEPR,NB: Ikujyanye nabayobozi bakuru muri bureau ya ADEPR bavugwaho gukorana nimitwe irwanya igihugu nasabaga ko bakurwa mumyanya barimo ndetse bagakurikiranwa ninzego zibishinzwe kuko buriya hari nabandi benshi bakorana muribyo bikorwa bibi,nkaba nasabaga ko umuntu wese wahamagawe na Data atagakwiye gutinya impinduka ziriho kuko abayo yamaze kubateganyiriza ejo habo.mwebwe mukomeze kubaha Imana nayo yiteguye kubagirira neza.pastor Isai nabo bakorana nababwira ngo courage rwose Yesu akomeze kubayobora inzira.murakoze