Amarira n’agahinda ku Banya-Irani bibuka Gen Soleimani wishwe na Amerika

Abanya Irani babarirwa muri za miliyoni buzuye umujyi wa Tehran igihe isanduku yarimo umurambo wa Jenerali Qasim Suleimani yazengurutswaga mu mihanda.

Uyu muhango ni igikorwa cy’iminsi itatu y’icyunamo cyo guha icyubahiro umugaba w’ingabo, wishwe n’igitero cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iraki mu cyumweru gishize.

Uruhuri rw’abantu bagiye bakoza imitwe ku isanduku ye ari nako baririmba ngo "urupfu kuri Amerika".

Umutegetsi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Khamenei, yarize igihe yari ayoboye amasengesho.

Igihe umukobwa wa Jenerali Suleimani, Zeinab Soleimani, yagezaga ijambo ku bari mu mihanda, yatanze impuruza ko Amerika izabona ibihe by’umwijima mu guhora urupfu rwa se mu cyo yise ubwitange.

Abategetsi ba Irani barahiye ko bazahorera uyu mujenerali wabo.

Soleimani, w’imyaka 62, yari umuyobozi w’urwego rukomeye rw’ingabo ruzwi nka Quds rushinzwe kurinda Irani no guhesha igihugu ijambo mu Burasirazuba bwo Hagati.


Benshi muri Irani babonaga Soleimani nk’intwari

Kubera urupfu rwa Suleimani, Inteko Ishinga Amategeko ya Iraki yatoye umushinga w’itegeko risaba ingabo za Amerika kuva mu gihugu.

Ariko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko afatira Iraki ibihano bikarishye niba Leta y’icyo gihugu ifashe icyemezo cyo kwirukana abasirikare ba Amerika bari ku butaka bw’icyo gihugu.

Hagati aho, umuyobozi ushinzwe urwego rw’ububanyi mpuzamahanaga mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, EU, Josp Borrell, yagaragaje akababaro atewe n’icyemezo cya Irani cyo kutubahiriza amasezerano yo guhagarika ibisasu bya kirimbuzi, yashyizeho umukono mu mwaka wa 2015.

Bwana Borrel yavuze ko gushyira mu bikorwa aya masezerano bikenewe cyane ku buryo butigeze bubaho kugora ngo akarere n’isi bitekane.

U Burusiya bwavuze ko bukiri muri aya masezerano, Perezida Trump yavuyemo mu mwaka wa 2018.

Mu gihe yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Buruseli, Peter Stano, umuvugizi wa Bwana Borrell yatangaje ko ibiganiro no gukoresha dipolomasi ari bwo buryo buboneye bwo gucubya umwuka mubi.

Yagize ati "Imbaraga zacu, nibaza ko, ari ubushobozi dufite nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bwo kuganira n’abo turi kumwe muri iki kibazo, tukagerageza kubatega amatwi, tukabumva ariko na none tugashaka ibisubizo tuzana mu biganiro kugira ngo buri wese yumve ko yoroherejwe."

Abategetsi b’u Burayi bose basabye kwifata nyuma y’iyicwa rya jenerali Qasem Soleimani.

Mu itangazo basohoye, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, uw’u Budage, Angela Merkel na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bavuze ko ibikorwa by’urugomo biriho bigomba guhagarara.

Urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’ibitwaro kirimbuzi bya Nuclear IAEA rwavuze ko abagenzuzi barwo bazakomeza kugenzura muri Irani.

Tehran yaraye itangaje ko itazita ku bipimo ntarengwa byagenwe mu masezerano n’ibihugu bikomeye ku isi.


Abunamira Gen Suleimani bari uruhuri mu mihanda y’umurwa mukuru, Tehrani


Muri ruhuri rw’abantu bari mu cyunamo harimo na Esmail Ghaani, umuyobozi mushya wasimbuye Jenerali Suleimani

Ntabwo abapolisi bigishwa gukubita cyangwa gutuka abanyarwanda, Polisi yabivuze byose inakomoza ku bapolisi barasa mu kicyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo