Amakuru ya ’CYUMA’ wa ISHEMA TV n’igihe azaburanira-Video

Abakunze kutubaza amakuru ya Niyonsenga Dieudonne alias CYUMA HASSAN, nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ’ISHEMA TV’, afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere aho afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuva muri Kamena uyu mwaka.

Amakuru UMUBAVU ufite ni uko azatangira kuburana mu mizi ku wa 10 Ukuboza 2020, azaba ari nyuma y’amezi arenga atandatu afunze by’agateganyo iminsi 30.

Ku wa 19 Kamena 2020, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuro warwo ku bujurire bwa CYUMA wari wajuririye icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30, icyo gihe umucamanza yagumishijeho icyemezo cy’umucamanza wa mbere cyo gukomeza kumufunga by’agateganyo kugeza urubanza rubaye mu mizi.

Ku wa 11 Gicurasi 2020, nibwo Umucamanza wo ku rwego rw’ibanze yategetse ko Cyuma Hassan wa ISHEMA TV afungwa mu gihe cy’iminsi 30, akavanwa i Rusororo akoherezwa i Mageragere, icyemezo icyo gihe yahise ajuririra.

Mbere byavugwaga ko akurikiranweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano, ibyaha byose ahakana, ariko amakuru UMUBAVU ufite ni uko muri ibi byaha byose yaregwaga bibiri byakuweho ubu akaba akurikiranweho icyaha kimwe aricyo ’gukoresha inyandiko mpimbano’.

Ikindi twababwira ni uko uyu Cyuma yunganirwa mu mategeko na Me Gatera Gashabana, umunyamategeko uzwi cyane hano mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Mu bihe bitandukanye Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

ANDI MAKURU MENSHI KURI CYUMA WA ISHEMA TV URAYIYUMVIRA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rugaju Kuya 26-10-2020

Theo uzatumenyeshe igihe azaburanira

Rugaju Kuya 26-10-2020

Theo uzatumenyeshe igihe azaburanira