Amakuru mashya  kuri Karasira Aimable - Byinshi ku rubanza rwe

Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu kwezi gushize ku itariki ya 31.

Akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anafite urubuga rwa YouTube yakunze gucishaho ibiganiro binenga bikomeye gahunda za politiki ya leta y’u Rwanda.

Ubundi, Bwana Karasira yagombaga kugezwa imbere y’ubucamanza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa gatandatu, ariko ntibyabaye kubera ikibazo cy’uburwayi aho rwimuriwe tariki 7 Nyakanga 2021.

Ku mbuga nkoranyambaga rero hari amakuru ari gucicikana avuga ko Karasira arwaye coronavirus kandi ko ngo ameze nabi gusa umwunganizi we Maître Evode Kayitana yavuze ko ameze neza ndetse ko afite icyozere ko azakira.

Mu kiganiro Maître Evode Kayitana yahaye BBC ,yavuze ko umukiriya we arimo koroherwa cyane ko hari umwe wo mu muryango we wagiye kumusura akabasha kumuherekaza akamugeza hanze y’aho arwariye.

Karasira waminuje mu ikoranabuhanga, azwiho kuvuga ibitekerezo bye akoresheje YouTube, avuga ko ibi byatumye yirukanwa ku kazi ko kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda mu kwa munani 2020.

Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko yirukanwe kubera "kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuranye n’indangagaciro, amahame n’inshingano ze nk’umurezi."

Mu kiganiro yigeze gutangaza avuga ku buzima bwe, Karasira yavuze ko ari imfura mu bana bane, yavukiye mu majyepfo y’u Rwanda ku babyeyi b’Abatutsi, ariko yakuriye i Kigali.

Yavuze ko mu mirwano muri Kigali hagati y’ingabo z’Inkotanyi n’ingabo zari iza leta, igisasu cya ’katiyusha’ cyarashwe n’Inkotanyi cyaguye mu rugo iwabo i Nyamirambo cyica murumuna we.

Naho nyina na se na mushiki we avuga ko bishwe n’Inkotanyi, aho nyina yariho akora i Ririma (Bugesera) ibyo avuga ko yabwiwe agezeyo abakurikiye kuko yari azi ko ari ho bagiye, kuko nyina yakoraga muri Médecins Sans Frontières.

Ati: "Umuntu yaramubwiye ati: ’batwara abantu bacyeka ko ari Interahamwe, maman wawe yavuganye n’abazungu ababwira ko hari ubwicanyi buhari.’ Kuva ubwo twaje kumenya ko babishe…"

Mu kiganiro cye , Karasira yavuze ko nyuma ya jenoside atahawe uburenganzira buhabwa abacitse ku icumu nko kurihirwa amashuri, kuko avuga ko bamenyaga ko "ababyeyi be bishwe n’Inkotanyi".

Karasira, uvuga ko abana na murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe, nawe ubwe wagiye yemeza ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije(Depression), yavuze ko ageze muri kaminuza bamwangishije abandi barokotse jenoside.

Ati: "Muri kaminuza bahimbye amakuru ko ndi umwana w’Interahamwe nka Karamira Froduald abandi ngo ndi umuhungu wa Bucyana Maritini wa CDR, kugira ngo gusa abantu banyange, kugira ngo ibibi FPR yakoreye umuryango wanjye bitamenyekana.

"Byampaye isomo ryo kutagira ubwoko na bumwe nshyigikira ngo mvuge ngo abatutsi bose ni abagome cyangwa abahutu bose ni abagome."

Avuga ibyo kuko ngo Interahamwe zishe abo mu muryango we benshi aho avuka mu majyepfo y’u Rwanda, Inkotanyi zikica ababyeyi be n’abavandimwe be.

Karasira yavuze ko ibitekerezo bye byatumye kuva mu 2010 agira abantu bamugendaho, akurikiranwa na RIB, ndetse yimwa uburenganzira burimo kugira passport.

Yavuze ko U Rwanda ari igihugu kirobanura kigendeye yuko ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibyo bo bafite.Ati’’ Kandi njye sinagira ibitekerezo nk’ibyo bo bafite kuko njye nahemukiwe ku mpande zombi’’





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo