Amakuru mashya  ku mukecuru wagaragaye  i Kigali yatemwe

Mu gitondo cyo ku wa 9 Mata, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’umukecuru wari wakomeretse ari kuvirirana amaraso bivugwa ko yatemwe azira ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukecuru wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako, mu Mudugudu wa Rugende, yagaragaye ku mafoto yuzuye amaraso bivugwa ko yatemwe.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mukecuru witwa Nyiraneza Jeanne, atatemwe n’abantu bashakaga kumuhohotera ahubwo ko yagiranye amakimbirane n’umugore mugenzi we.

Umuyobozi w’Isibo uyu mukecuru abarizwamo, Mbereyekure Sévèrine yavuze ko habaye amakimbirane haza umusore aje kubakiza mu kubatandukanya wa mukecuru agwa hasi ahita akomereka.

Ati “Nari ndi kureba uko abaturage bifashe mu Isibo, nsanga ahantu habereye amakimbirane, ubwo umusore wari ari aho hafi asunika wa mukecuru gato ahita agwa ku ibuye ariko uwo musore ashobora kuba yari yasinze kuko ariko ahora.”

Yakomeje avuga ko nta sano bifitanye no kuba yaratemwe kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko ari impanuka yamukomerekeje kandi ko yahise ajyanwa kwa muganga.

Ati “Kuba yarahohotewe kuko yarokotse Jenoside ntabwo aribyo ni yo mpanuka yagize yo kugwa ku ibuye, kandi nyuma n’abandi bayobozi baraje, ushinzwe umutekano ahita amujyana kwa muganga.”

Inkuru y’uyu mukecuru yamenyekanye mu gihe u Rwanda rwari rumaze iminsi ibiri rutangiye igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo