Amajyepfo: Uwakatiwe na GACACA agatoroka yafashwe agiye kwiba

Umugabo w’imyaka 50 yafashwe agiye gucukura inzu yo mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye ngo yibe, bamurebye neza basanga ni Isaac Banyangiriki wo mu murenge wa Save wari umaze imyaka yihishahisha ngo adafungwa kuko yakatiwe gufungwa imyaka 30 n’inkiko Gacaca.

Uyu mugabo yafashwe mu ijoro ku wa 17 rishyira 18 Nzeli 2020, nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

David Muhire Ntiyamira, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara aho uwo mugabo akomoka, Banyangiriki yavuze ko Banyangiriki kuri ubu afite imyaka 50. Iwabo ni mu Mudugudu wa Gasambu, Akagari ka Gatoki, Umurenge wa Save.

Yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, ariko ntiyagaragara ngo afungwe kuko yahise atangira kwihisha.
Yafashwe agerageza gutobora inzu ngo yibe, induru ziravuga arirukanka anasiga abamukurikiranaga, ariko aza kugwa mu cyobo cyacukuwe habumbwa amatafari yo kubaka inzu.

Icyo cyobo nticyari kirekire, ariko yagwiriye inkota yari yitwaje iramukomeretsa, ubu ari mu maboko ya polisi ariko ari no kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbazi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Banyangiriki amaze igihe yihishe kuko atarabazwa. Ubu icyitaweho ngo ni uko abanza kuvurwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo