Amahirwe adasanzwe yo kuminuza Ikinyarwanda muri Kaminuza y’u Rwanda

Mu rwego rwo kongerera agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, Kaminuza y’u Rwanda igiye gutangiza Progaramu y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvanganzo Nyarwanda. nkuko byatangaje mu cyumweru gishize ubwo u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire.

Ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ni bo bateguye iyi Porogaramu ya Masters mu Kinyarwanda.

Umwe mu bayobozi ba RALC, Cyprien Niyomugabo yavuze ko ari ubwa mbere abanyeshuri bagiye kuminuza Ikinyarwanda mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Yagize ati “Ni ubwa mbere ubuvanganzo bw’ Ikinyarwanda bugiye kwigwa muri Masters. Iyi Porogaramu izatangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi i Rukara. Abanyeshuri batangiye kwiyandikisha kuzatangira kwiga mu mwaka utaha”

Niyomugabo usanzwe ari umwanditsi ufite ibitabo byanditse mu Kinyarwanda avuga ko iyi porogaramu izongerera agaciro Ikinyarwanda nk’ Ururimi Kavukire.

Espérance Nyirasafari, Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko iyi gahunda izatuma Ikinyarwanda kigira agaciro mu Ntiti z’igihugu.

Ati “Ikinyarwanda kiri kwigishwa mu mashuri y’ Inshuke, amashuri abanza, n’ayisumbuye mu gihe cya vuba tugiye kugira Masters yigisha Ikinyarwanda bizatufasha kongera agaciro Ubuvanganzo Nyarwanda”

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko nubwo RALC ifite inshingano zo guteza imbere Ururimi rw’Ikinyarwanda igomba kubifashwamo n’izindi nzego.

Ati “Dukeneye ubufatanye bukomeye mu Banyarwanda bose. Abarezi, ababyeyi, abayobozi, abanyamakuru, n’urubyiruko kugira ngo duteze imbere ururimi rwacu rutazazimira. Tugomba kwirinda kuruvanga n’izindi ndimi”

The New Times yatangaje ko mu kwizihiza ku nshuro 16 Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi kavugire intego yagiraga iti “Twite ku Kinyarwanda mu kivuga no kucyandika”.

Abitabiriye uyu muhango bacyeje uruhare rw’Ikinyarwanda mu kunga Abanyarwanda.

Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye aherutse kuvuga ko abana biga icyiro cya mbere cy’amashuri abanza bagomba kwigishwa mu Kinyarwanda aho kwiga Ikinyarwanda nk’isomo gusa.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo