Amafoto ya Perezida Museveni ahetswe n’umugore kuri Moto akomeje kuvugisha benshi

Perezida w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagaragaye ahetswe kuri Moto n’umugore ubwo yari yitabiriye Rwenzori Investment Expo 2020, ibintu byavugishije benshi.

Nyuma yo kwakirwa n’ishyirahamwe ry’abagore bishyize hamwe bakagura Moto zo gutwara abagenzi kugira ngo biteze imbere, umwe akamutwara kuri Moto, Perezida Museveni abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yashimiye cyane abo bategarugori.

Uretse kubashimira, Perezida Museveni yatangaje ko urwego rw’imyumvire abagore bahuriye muri iryo shyirahamwe ari yo Uganda ikeneye, ndetse anabizeza ko Leta izabafasha.

Ayo mafoto ya Perezida Museveni ari kuri Moto, yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko mu minsi ishize na bwo hacicikanye amafoto ye ari mu rugendo rw’amaguru rwiswe urwo kwibuka urugendo rugoye ingabo za NRM yanyuzemo ubwo zahirikaga ubutegetsi bw’igitugu bwa Obote Milton mu mwaka wa 1986.

Perezida Yoweri Museni w’imyaka 75 y’amavuko yayoboye Uganda kuva mu mwaka 1986 ndetse akaba akigaragaza ko agifite imbaraga zo kuyobora igihugu.


Perezida Museveni ahetswe n’umwe mu bagore bishyize hamwe kugira ngo babone Moto zo kujya batwaraho abagenzi

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda ngo ari gushengurwa n’uburyo ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byatumbagiye kandi n’imvura imaze kwica imyaka, abasenyewe, ihohoterwa ry’umugabo we n’ibindi byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo