Amafoto: Ubwicanyi n’ubuzima bukakaye muri Gereza ya El Salvador hatitawe kuri COVID-19

Isi yose ikomeje guhindishwa imishyitsi n’amashusho ateye ubwoba yagaragaye muri Gereza yo muri El Salvador aho abagororwa bari buzuye batsindagiye umwe ku wundi kandi begeranye mu buryo budasanzwe hatitawe ko icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi ubu gishobora kwandura mu gihe cy’amasaha 24.

Nkuko ikinyamakuru Reuters dukesha iyi nkuru cyatangaje, ngo ingamba zo guhana intera hagati y’umuntu n’undi ntizirangwa muri Gereza ya Izalco, gusa abagabo bamwe bagaragara bambaye udupfukamunwa bahurijwe hamwe nk’igihano nyuma y’umubare munini w’ubwicanyi buberamo wazamutse.

Nko ku wa Gatanu, abantu bagera kuri 12 barishwe muri Gereza nk’uko icyo kinyamakuru kibitangaza

Reuters ibiro ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko mu gukemura iki kibazo, Perezida Nayib Bukele yategetse gufunga gereza zirimo abayoboke b’udutsiko tw’abicanyi, avuga ko abayobozi babo bafungirwa aha bonyine kandi mu buryo bukomeye cyane.


Uyu ni Nayib Bukele, Perezida wa Al salvador.

Perezida Bukele yanditse kuri Twitter ati: “Ntabwo bagomba kugira aho bahurira n’ubuzima bwo hanze, aho bagurira ibicuruzwa hakomeze hafungwe kandi ibikorwa byose bihagarare kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza mashya”, “Abayobozi b’udutsiko tw’amabandi n’abicanyi bakomeze bafungirwe aha bonyine”.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko Perezida Bukele yavuze ko uku gufungira mu kato byihutirwa kandi bigomba kuguma gushyirwa mu bikorwa mu gihe abapolisi bakoze iperereza ku bwicanyi bw’abantu 22, akaba ariwo mubare munini w’abishwe ku mu munsi umwe kuva atangiye kuyobora iki gihugu muri Kamena umwaka ushize.

El Salvador ni igihugu kirusha ibindi kuba kibi ku isi kigira umubare munini w’ubwicanyi muri Amerika yo hagati.

Nk’uko Kaminuza ya Johns Hopkins ibitangaza, mu gihugu hagaragaye abantu 298 banduye Coronavirus ndetse n’abantu umunani bapfuye.

Ku ya 22 Werurwe, iki gihugu gituwe na miliyoni 6.4 cyashyizeho gahunda yo kuguma mu rugo mu gihugu hose kandi hajyaho igihano cy’igifungo kurenze kuri ayo mabwiriza.

Leta ikoresha igihano cy’igifungo nk’igihano kubarenze ku mabwiriza y’ubuyobozi kandi sibyo nk’uko byatangajwe na Al Jazeera, Celia Medrano, umuyobozi mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka mu mujyi wa San Salvador,

Ati “Bagomba gutekereza ko hari ikibazo cy’akazi kadasanzwe kugira ngo abantu babashe kubaho muri iki gihe abantu bategekwa kuguma mu rugo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo