Amafoto: Ikindi kizungerezi mu nkundura yo kwegukana umutima wa Diamond

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bafite izina rikomeye muri muzika Nyafurika cyane cyane mu gihugu akomokamo cya Tanziniya.

Uyu muhanzi usanga abakobwa bamukunda cyane bamwe bakenda no gusara kumusozi, umukobwa witwa Suzan Pretty ukunda gukina amafilime avuga ko atajya asinzira kubera ngo arara yandikira Diamond ngo ariko akaba yarabuze igisubizo cye.

Uyu mukobwa akunda gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imiterere ye, Suzan kandi ni Umuririmbyi ubifatanya no gukina Filime, yihaye umuhigo wo kurwana inkundura kugeza igihe azegukana umutima wa Diamond Platnumz wari umugabo wa Zari Hassan mbere yo kwishumbusha Tanasha bitegura kubyarana umwana wiyongera ku bandi afite.

Suzan Michale uzwi nka Pretty Kid, ngo azasinzira neza atuze mu mutima we ari uko abonanye na Diamond akamwigarurira akibagirwa abakobwa bose yabanye na bo.

Mu magambo ya Suzana agira ati “Mpora mvuga ko Diamond nzamwegukana, nzamukura kuri ba Mobeto, Zari n’abandi bose yakundanye na bo kuko ndamukunda cyane".

Akomeza agira ati "Sinsinzira kubera we. Hari igihe nabonaga kwigarurira Diamond bigoye kubera ko nyina yakundaga Mobeto ariko ubu Diamond nzamwigarurira nubwo mwandikira ntasubize ariko nzarwana paka mwegukanye.”

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo