Amafoto: Guhererekanya ububasha kwa ba ‘First Lady’ b’u  Burundi

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi kwegereza gusoza, Denise Nkurunziza umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yashyikirije ububasha uwamusimbuye Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Amafoto yatangajwe n’aba bagore bompi, yaherekejwe n’amagambo yo gushyigikirana mu gikorwa kitari cyarigeze kubaho mu mateka y’u Burundi.

Ubusanzwe abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bagira ishyirahamwe bahuriramo.

Madamu Denise Nkurunziza n’umuryango we Buntu Foundation, yagaragaye mu bikorwa byo guharanira uburenganzira n’iterambere ry’abagore, gufasha urubyiruko, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo no gufasha abakene.

Ibikorwa uwamusimbuye na we amaze iminsi yerekana ko yatangiye abicishije mu muryango we yashinze yise Bonne Action/B.A Umugiraneza.

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo